EXCLUSIVE: Umuvugizi wa M23 yemereye UMUSEKE ko “bafashe Rubaya”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Major Willy Ngoma umuvugizi wa AFC/M23 (Photo Internet)

Inkuru ikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Congo, ni ifatwa ry’agace ka Rubaya muri Masisi gakize ku mabuye y’agaciro ya Coltan, ku wa Kabiri kakaba kafashwe n’inyeshyamba za M23/AFC.

Lt.Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare w’ihuriro Alliance Fleuve Congo/ M23 yabwiye UMUSEKE ko ako gace kafashwe, kandi ko icyo bareba atari amabuye y’agaciro ahari.

Yabwiye UMUSEKE ati “Nta na rimwe twatangije imirwano, ihuriro rya Leta (FRADC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi) batugabyeho ibitero mu birindiro byacu, twarabirukanye, aho i Rubaya, iby’uko hari amabuye y’agaciro ntacyo bivuze.”

Lt.Col Ngoma avuga ko icyo bareba ari ukurinda abaturage ngo ni cyo kibaraje inshinga.

Kuri Twitter, Willy Ngoma yavuze ko ari ibyishimo “ku Ntare za Sarambwe” (niko M23 biyita), kuba “bahagaritse Jenoside muri Rubaya”.

ISESENGURA

M23 yinjiye mu gace ka Rubaya gacukurwamo coltan

- Advertisement -

UMUSEKE.RW