G.S APACOPE yegukanye irushanwa rya Kigali Public Library

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu irushanwa ryo kwandika ryateguwe na Kigali Public Library, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza n’uwo mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza muri Groupe Scolaire APACOPE, bahize abo bari bahanganye.

Iri rushanwa ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti “Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije.”, ryegukanywe na Isimbi Rwalinda Ella wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Uyu munyeshuri, yaje imbere mu irushanwa ryo kwandika Ururimi rw’Icyongereza, ndetse iri shuri ryongera no kwegukana umwanya wa Kabiri mu kwandika mu rurimi rw’Igifaransa.

Mpano Mpuhwe Lois wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza muri G.S APACOPE, ni we wegukanye uyu mwanya wa Kabiri mu kwandika mu rurimi rw’Igifaransa.

Aba banyeshuri bombi, bashimiwe umuhate bagaragaje, bahabwa ibihembo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi.

Umuhango wo kubahemba, wayobowe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson afatanyije n’Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu kwandika mu rurimi rw’Icyongereza, yahawe ibihembo birimo IPDS n’ibikoresho by’ishuri, mu gihe uwabaye uwa Kabiri mu kwandika mu rurimi rw’Igifaransa, yahembwe igare rya Siporo n’ibikoresho by’ishuri.

Isimbi Rwalinda Ella yahize abandi mu kwandika mu rurimi rw’Icyongereza
Ubwo yigishwaga kugenda ku igare yahembwe
Ni umwana wari wishimiwe

UMUSEKE.RW