Huye: Umunyerondo akurikiranyweho kwica nyina

Umugabo w’imyaka 48 usanzwe ukuriye irondo mu Mudugudu wa Rugarama , mu Murenge wa Rwaniro, mu  Karere ka Huye,  yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina banabanaga mu rugo.

Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Nyaruhombo mu karere ka Huye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko  umukecuru witwa Nakabonye Venantie w’imyaka 95  bikekwa ko yishwe anizwe n’umuhungu we witwa Shumbusho Viateur .

Nyakwigendera w’abanaga mu rugo(mu gipangu) n’umuhungu we .

Amakuru avuga ko yamenyekanye ko yapfuye,  abaturanyi bagira ngo n’urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi.

Inzego z’ibanze zagezeyo zisanga nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo kandi umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

Umwe mu buyobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo mu nsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso.

Ubusanzwe uriya mukecuru yabanaga n’abakazana be babiri ndetse n’umuhungu we n’abuzukuru be bageze ku munani.

Uriya muyobozi yakomeje avuga ko nta makimbirane yari zwi uriya nyakwigendera yari afitanye n’umuryango we.

- Advertisement -

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zageze ahabereye ibi byago ,RIB itangira iperereza hatabwa muri yombi umuhungu we akaba yari anasanzwe akuriya abanyerondo bo muri kariya gace.

Hatawe muri yombi kandi umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28 .

Umurambo wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye