ICC irashaka gufunga abategetsi bakuru ba Israël

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abategetsi bakuru muri Israël barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, aganira yavuze ko Urukiko abereye Umushinjacyaha Mukuru rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru muri Israël kubera intambara imaze amezi arindwi ibera muri Gaza muri Palestine aho ihanganishije Igisirikare cya Israël n’abarwanyi ba Hamas.

ICC kandi ivuga ko abo yifuza ko bazafungwa barimo n’Umuyobozi wa Hamas muri Gaza Yahya Sinwar, Ukuriye ibikorwa bya Politike bya Hamas, Ismail Haniyeh Mohammed ukuriye Igisirikare cya Hamas .

ICC ishinja aba bose ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo icyo kwicisha abasivili inzara nk’intwaro yo mu ntambara, kwica abasivili ku bushake, n’ibyaha by’ubwicanyi bugamije kurimbura abantu runaka n’ibindi.

Bakaba bashinjwa kubikorera muri Gaza aho Israël ihahanganira n’abarwanyi ba Hamas mu ntambara imaze guhitana ibihumbi by’Abasivili, abarenga miliyoni bagahunga.

Gusa kugira ngo icyo cyemezo cyo gufungwa cyemezwe bizasaba ko, Abacamanza ba ICC babiha umugisha.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Benjamin Netanyahu yaburiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ko niruramuka rutangaje impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israël, ruzaba rwiteye icyasha.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW