Imikino y’Abakozi: ARPST yateguye irushanwa ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni irushanwa rizakinwa mu mukino wa Volleyball gusa, hakina amakipe yabaye aya mbere mu mwaka ushize mu byiciro byombi (Abagore n’Abagabo).

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kuzirikana Aba-Sportifs, Abakozi, Abatoza n’Abayobozi ba Siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Biteganyijwe ko tariki 11-12 Gicurasi, ari bwo iri rushanwa rizakinwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi, ni bwo hazakinwa imikino ya 1/2 mu byiciro byombi.

Mu bagabo, NLA izakina n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) Saa Tatu z’amanywa ku kibuga cya Kimisagara, Immigration izahita ikina na REB Saa Tanu z’amanywa kuri icyo kibuga.

Mu Bagore, RBC izakina na RRA, Saa Tatu z’amanywa ku kibuga cya Ecole des Anges i Remera, Minisiteri y’Ingabo (MOD), izakina na WASAC Saa Tanu z’amanywa ku kibuga cya Ecole des Anges.

Amakipe azaba yatsinzwe muri buri Cyiciro, azakinira umwanya wa Gatatu Saa Cyenda z’amanywa ku bibuga bya Kimisagara na Ecole des Anges.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, hazakinwa imikino ya nyuma ku makipe azaba yabonye intsinzi mu mikino ya 1/2.

- Advertisement -

Ku wa Gatandatu kandi tariki ya 11 Gicurasi, hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ruzatangirira kuri IPRC-Kigali Saa Munani z’amanywa, rugana ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mu mwaka ushize, hakinwe imikino ibiri (Football & Basketball mu Bagore).

Ikipe ya Rwandair FC yegukanye igikombe mu mupira w’Amaguru, mu gihe REG yacyegukanye muri Basketball.

NLA izatangira icakirana na NISR
Hazakinwa imikino ya Volleyball
Irushanwa rizatangira tariki ya 11 Gicurasi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW