Impanuka ya HOWO yashenye inzu y’umuturage

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage.

Iyi modoka yapakirwamo ibitaka aho barimo bakora umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10.

Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ntawuriyirimo ndetse n’umushoferi ntiyarayirimo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko hashakishijwe aho uriya muryango uba ucumbikiwe.

Bimwe mubangiritse birimo inzugi, intebe n’ibindi.

Imbere h’imodoka gusa niho hinjiye mu nzu.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -