Intabaza! Diaspora y’Abasilamu yatabaje Minaloc

Babinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Abayisilamu batuye hanze y’u Rwanda, basabye ko amatora ari gukorwa mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC, yahagarikwa mu nyungu z’Abayisilamu bose bo mu Rwanda.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi, hatangiye amatora mu nzego zitandukanye zigize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), azarangira tariki ya 31 z’uku kwezi.

Nk’uko byateganyijwe n’Ubuyobozi Bukuru bwa RMC (Rwanda Muslim Community), ni amatora agomba kuzarangira hagiyeho Mufti w’u Rwanda ndetse n’abo bazakorana mu yindi manda nshya.

Bamwe mu bayisilamu batuye mu Rwanda n’abatuye hanze ya rwo, bakomeje gutabaza Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cy’u Rwanda, basaba ko aya matora yahagarikwa kuko ari gukorwa mu buryo bo bita Ikinamico.

Abayisilamu batuye hanze y’u Rwanda, bafashe iya mbere bandikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), basaba ko aya matora ari gukorwa, yahagarikwa kugira ngo Komite Nyobozi ya RMC icyuye igihe ibanze ikorerwe igenzura (Audit) y’ibyo bakoze mu myaka umunani bari bamaze ku buyobozi.

Muri iyi baruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Diaspora y’Abayisilamu, yagaragaje ko Abayisilamu bamaze gutakariza icyizere abayobozi ba RMC, bityo ko hakwiye gushyirwaho Ubuyobozi bw’Inzibacyuho kugira ngo abacyuye igihe babanze bagaragaze ibyo bakoreye Abayisilamu muri manda ya bo.

Bakomeje bagaragaza ko amatora ari gukorwa, akumira undi uwo ari we wese wakwifuza kuza mu buyobozi bwa RMC ahubwo hakaba hifuzwa ko abayobozi bariho ari bo bagumaho.

Aba bayisilamu batuye mu mahanga, basabye Minaloc ko yabafasha hakabaho kuvugurura amategeko agenga uyu Muryango kugira ngo hadakomeza kubaho urwikekwe.

Muri iyi baruwa bandikiye Minaloc, ifite impamvu igira iti “Gusaba ubufasha no gutanga umusanzu mu mpinduka z’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda”, basabye ko haba hagiyeho undi Mufti kugira ngo uriho abanze akorerwe Audit y’ibyo yakoreye Abayisilamu mu myaka umunani amaze ayoboye RMC.

- Advertisement -

Basabye kandi ko mu buyobozi bwose bucyuye igihe, nta n’umwe ukwiye kujya mu Buyobozi bw’Inzibacyuho kugira ngo babanze bagaragaze ibyo bakoreye Abayisilamu mu myaka umunani ya manda ya bo.

Bakomeje bagaragaza impungenge z’uko mu mategeko agenga RMC, hatarimo ayemerera Abayisilamu kubaza ababayobora ibyo bari gukorerwa (Accountability).

Iyi Diaspora, yakomeje igaragaza ko mu gihe haba hagiyeho Ubuyobozi bw’Inzibacyuho mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri, byakuraho urujijo n’urwikekwe hagati y’Abayisilamu mu Rwanda, ndetse hakavaho kurebana ay’ingwe.

Bakomeje basaba ko iyi Audit yakorwa n’Inzego za Leta cyangwa Umugenzuzi w’Imari wigenga mu rwego rwo kugira ngo abakorerwa iryo genzura, babashe kugaragaza byose bakoze.

Si ubwa mbere Abayisilamu bo mu Rwanda bagaragaje ko bamaze gutakariza icyizere Ubuyobozi bwa bo, cyane ko ku mwaka ushize ubwo hari abari bagiye gukora Umutambagiro Mutagatifu (Hijja), hari ibibazo byagaragaye muri icyo gikorwa.

Mufti w’u Rwanda, yasabiwe n’Abayisilamu kuba ahagaritswe hakajyaho Inzibacyuho
Abayisilamu batabaje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Sheikh Murangwa Djamilu ni we Ushinzwe abajya gukora umutambagiro mutagatifu
Sheikh Sindayigaya Moussa, ari mu buyobozi bwifuza kongera kuyobora Abayisilamu
Sheikh Ally Kajura, ari mu bashinzwe abajya gukora Hijja
Sheikh Nzanahayo Kassim ari mu Buyobozi buriho

UMUSEKE.RW