Ishavu n’agahinda by’urubyiruko rufite Virusi itera SIDA

Rumwe mu rubyiruko rufite Virusi itera SIDA ruvuga ko rukibangamiwe na bamwe mu bantu baruheza, haba mu mirimo no mu muryango mugari, bikarugiraho ingaruka zirimo kwigunga no kwiburira icyizere.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurwanya Virusi itera SIDA bwabereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda ku nkunga ya Abbott.

Umwe mu rubyiruko [Umwali] UMUSEKE wahinduriye amazina, avuga ko yandujwe Virusi itera SIDA yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe ‘ Umwali’ yatangiye ubuzima bwo kwingunga no guhezwa, butangijwe na Mama we.

Ati “Mama yaje kumenya ko nanduye abonye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA nafataga. Kuva icyo gihe nahoraga ku nkeke ze, anteza abavandimwe banjye.”

Avuga ko yagiye anenwa mu muryango, ahabwa akato, ndetse aza no kwirukanwa mu rugo kuko yigaga ataha.

Ati “Anyohereza kuba kwa Nyogukuru, ubwo urugendo rwo kwiga rurangirira aho.”

Umwali ageze kwa Nyirakuru nabwo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda, Nyirarume wabaga muri urwo rugo yaramuhezaga, akarenzaho no kumubuza kwegera abandi.

- Advertisement -

Aha naho yarahavuye, ajya gukora akazi ko mu rugo aho yaje gutinya kuvuga ko afite virusi Itera Sida, bituma adafata imiti igabanya ubukana, bimuviramo kuzahazwa nayo ajya mu bitaro.

Umwe mu rubyiruko uba mu rugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, RRP+, nawe avuga ko no mu mashuri hari ihezwa rikomeye ku banyeshuri bafite Virusi itera SIDA.

Uyu avuga ko ubwo yipimishaga muri gahunda rusange agasanga afite Virusi itera SIDA, urugendo rwo guhohoterwa, akato n’ihezwa aho yigaga byahise bitangira ubwo.

Ati “Icyo gihe abanyeshuri twiganaga batangiye kumpa akato, barampunga, kandi ibi byose nkabikorerwa abayobozi b’ishuri barebera.”

Ibi byamuviriyemo kwiga nabi aho imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye yayisoje yize ku Bigo bitanu bitandukanye.

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, RRP+, Muneza Sylvie, avuga ko hakiri akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Akato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA biracyahari by’umwihariko ku rubyiruko cyane cyane ururi mu mashuri, no ku bashakanye umwe yaranduye undi ataranduye ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.”

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rirwanya virusi itera SIDA muri RBC avuga ko abaheza abafite virusi itera Sida babikora mu mvugo ndetse no mu bikorwa.

Avuga ko hari n’abakora mu nzego z’ubuzima bisanga bahohoteye ufite virusi itera Sida yaba mu kumubwira amagambo mabi, kumucira urubanza no kutamugirira ibanga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 34 aribo biganje mu kugira ubwandu bushya ndetse bakaba ari nabo bacyibasirwa cyane no guhabwa akato ku kigero cya 48%.

Basaba ko akato n’ihezwa bibakorerwa biranduka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW