Majyambere Silas yatanze ubuhamya mu rubanza rwa “Bomboko”

Majyambere Silas, umwe mu babaye abanyemari bazwi mu Rwanda, ni umwe mu batanze ubuhamwa mu rubanza rw’Umunyarwanda, Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, mu gihugu cy’Ububiligi.

Majyambere yigeze guhagararira abikorera mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles ruburanisha imanza z’ubwicanyi (La cour d’assises) rwari rwasubitse urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyuma y’ikiruhuko kirenga icyumweru, rwasubukuwe humvwa uwahoze ahagarariye abikorera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Majyambere Silas w’imyaka 76.

Yari amaze iminsi atumizwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles ariko ntaboneke. Ni we wabimburiye abandi mu gutanga ubuhamya kuri Nkunduwimye bakunze kwita Bomboko, mu iburanisha ryo ku wa Mbere.

Majyambere avukana n’umugore wa Bomboko, yaje mu rukiko akavuga ko atazi impamvu yatumijwe, kuko Jenoside iba we atabaga mu gihugu kuko yavuye mu Rwanda mu 1990.

Urukiko rwamusabye gutanga amakuru ari bubazwe.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yavuye mu Rwanda akajya mu Bubiligi kuko ubutegetsi bwari buriho mu Rwanda bwamubangamiraga, agezeyo ashinga ishyaka rye ariko abona ko ngo ryenda gusa na FPR – Inkotanyi, aza kurisenya.

Perezida w’urukiko amubaza niba akiri mu Rwanda yarigeze akorana na Bomboko. Undi asubiza ko yari afite Societe nyinshi zitandukanye, ariko ko atigeze akorana na we.

- Advertisement -

Perezida yongeye kumubaza niba yarafatwaga nk’Umuhutu cyangwa Umututsi.

Majyambere amusubiza ko “bamubabarira, icyo azi ari uko ari Umunyarwanda”. Gusa yavuze ko mu irangamuntu ye yari yanditsemo Hutu.

Abajijwe igihe yabonaniye na mushiki we (umugore wa Bomboko), avuga ko babonanye vuba aha nyuma y’imyaka 30, kuko ari we wamushatse ngo amusuhuze.

Akomeza avuga ko akiva mu Rwanda aribwo yamenye amakuru ko abavandimwe be bakorewe itotezwa, ndetse bamwe baricwa.

Bamubajeje niba yaba azi ababishe. Majyambere avuga ko atabamenya.

Bamubajije impamvu yari yaranze kuza gutanga ubuhamya. Majyambere avuga ko ahubwo atumvaga ukuntu yaza gutanga ubuhamya, kandi Jenocide yarabaye ataba mu Rwanda, n’ikindi ngo yari anarwaye.

Basoza bamushimira ku buhamya yatanze.

Majyambere, yari amaze igihe ategerejwe kuko inshuro ya mbere yandikiye urukiko avuga ko mu 1994 atari ari mu Rwanda, akaba atabona icyo yamarira urukiko.

Ku nshuro ya kabiri yanditse avuga ko arwaye, kandi koko yari arwaye kuko yohereje icyemezo cy’Umuganga.

Urukiko rwarongeye ruramuhamagara, ruvuga ko yagombye kuboneka kuko hakiri igihe kigera ku kwezi kurenga, urubanza ruburanishwa.

Mu bandi batanze ubuhamya harimo mushiki wa Rutaganda Georges, aho nawe yagiye abazwa ibibazo by’ibyabereye mu igaraje ryitwaga AMGAR rya Bomboko, kuko yari aririmo n’umuryango we.

We ahakana ibyobo abatangabuhamya bavuga byari inyuma y’iryo garaje, ngo byajugunywemo abantu.

Kuri we ngo ntabwo yemera inyito ya Jenocide yakorewe Abatutsi, anavuga ko atemera igihano musazawe Rutaganda uvugwa muri uru rubanza cyane, yahawe.

Rutaganda yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, aza gukatirwa igihano cya burundu, nyuma yaje gupfa mu 2010. Ku wa Mbere humviswe abatangabuhamya bagera kuri batandatu. Urubanza rurakomeza.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65, mu byaha aregwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahari igaraje ryitwaga AMGAR yari afitemo imigabane.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inyuma y’aho iri garaje ryahoze habonetse ibyobo rusange byinshi byashyirwagamo abicwaga.

Nkunduwimye  yahungiye muri Congo (Zaire) Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira, anyura muri Kenya akomereza mu Bubiligi aho yageze mu 1998.

Yahawe sitati y’ubuhunzi mu 2003 aza guhabwa n’ubwenegihugu mu 2005.

Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu 2007, urubanza rwatangiye taliki ya 08 Mata, 2024 bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa mu ntangiriro za Kamena, 2024.

Majyambere Silas, umwe mu babaye abanyemari bazwi mu Rwanda

UWIMANA Joseline /UMUSEKE.RW