Mama wa Sarpong mu mpamvu zamujyanye muri APR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo yamaze gufata icyemezo cyo guhindura ikipe yafanaga, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo wamaze gutangira ubuzima bushya muri APR FC, hamenyekanye impamvu zibyihishe inyuma.

Tariki ya 26 Mata, ni bwo Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo wari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports yerekeje muri mukeba APR FC aho avuga ko yagiye gushaka ibyishimo yaburiye muri Murera.

Ni igikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe y’Ingabo, biherereye ku Kimihurura.

Uyu mufana yakiriwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga, Munyarubuga François uzwi nka Songambere ari nawe wamurahije cyangwa se wamubatije nkuko bakunze kubivuga.

Gusa mbere gato yo gufata iki cyemezo, uyu mufana yari yumvikanye agaragaza akababaro akomeje guterwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports aho we avuga ko ari bwo bwishe ikipe yahoze yihebeye.

UMUSEKE wamenye zimwe mu mpamvu zatumye hasohoka amafoto agaragaza uyu mufana ari kumwe na Chairman wa APR FC.

Amakuru avuga ko uyu mufana yajyanye na Songambele ku Biro by’ikipe ngo amurahize, bahahurira na Col Richard Karasira mu buryo butunguranye, maze Sarpong amubwira ko mama we ari umukunzi ukomeye w’ikipe y’Ingabo.

Uyu mufana yahise abigira iturufu yo gusaba Chairman ko bafatana agafoto maze akakereka mama we, kugira ngo amushimishe.

Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo, yahise abimwemerera, maze amafoto agaragaza uyu muyobozi n’uyu mufana aba asohotse atyo.

- Advertisement -

Sarpong yari asigaye ahabwa igisa n’akato muri Gikundiro, ndetse ngo biri mu byamubabaje binagira uruhare ku cyemezo yafashe.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mufana aherutse kujya mu kabari kamwe mu duherereye mu Mujyi wa Kigali, maze ahasanga bamwe mu bakomeye muri Rayon Sports, abahaye ikiganza ngo abasuhuze bamutera utwatsi.

Kuva ubwo, uyu mufana yahise abona ko amazi atari yayandi ko agomba koga magazi, ni ko guhitamo kujya muri mukeba.

Mu zindi mpamvu uyu mufana yatanze zatumye ava muri Gikundiro akajya muri mukeba, avuga yabonaga n’ahazaza ha Murera ari aho kwibazwaho bityo afata icyemezo cyo kujya mu Ikipe y’Ibikombe.

Benshi mu bumvise iyi nkuru bavuze ko uyu mufana ashobora kuba hari icyo yahawe ngo ahindure uruhande ariko yabihakanye yivuye inyuma cyane ko ngo akurikiye ibyishimo.

Sarpong azwi cyane nk’umu-Hooligan wa Rayon Sports ndetse ari mu bahoraga bahanganye n’abafana ba APR FC mu bihe bitandukanye.

Sarpong yabwiye Chairman ko Mama we akunda ikipe y’Ingabo bityo ko yamwemerera bagafatana agafoto ko kumwereka
Ni umuhango wabereye ku Biro bya APR FC
Sarpong yatangiye ubuzima bushya
Songambele ni we wamurahije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW