MINEDUC yatangije isuzuma rigenewe abanyeshuri batarengeje imyaka 15

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Abanyeshuri bishimiye iri suzuma

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025).

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, mu kigo cya Lycée de Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, rikaba ryarashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997.

Iri suzuma ryagenewe gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri bafite imyaka 15 bafite mu gusoma, imibare na siyansi.

Rigamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’Isi binyuze mu gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri batarengeje imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

Umunyeshuri witwa Ishimwe Mukama Concorde yabwiye UMUSEKE ko ibizamini by’igerageza bakoze byari byoroshye ugereranyije n’ibyo asanzwe bakora, gusa ngo bahuye n’imbogamizi y’igihe gito bahawe kandi ibibazo ari byinshi.

Ati”Ibibazo twahawe nabonye bidakomeye cyane ugereranyije n’iby’amasomo baduha asanzwe, byoroshyeho gato.”

Gicanda Kiona nawe avuga ko ibi bizamini bizabafasha gutekereza byisumbuyeho.

Avuga ko nk’abanyeshuru bahagarariye u Rwanda, bakoze neza ibizamini bahawe kandi ko bazahesha ishema Igihugu ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yashimangiye ko iri gerageza ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Isi, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati“Intego y’isuzuma rya PISA ni ukugaragaza ubumenyi ndetse n’ibyo abanyeshuri bashoboye bigaherwaho hakorwa igenamiterere nyaryo, hamwe no kugerageza kunoza ibyakorwa.”

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iri suzuma rizibanda mu Gusoma icyongereza, Imibare ndetse na Siyansi.

Avuga ko iyi gahunda ishimangira kandi intego u Rwanda rwihaye yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri bo mu Rwanda.

Ati “Biragoye kuvuga ireme ry’uburezi udashobora kubishyira mu mibare. Nitumara gukora isuzuma muri 2025, turebye uko abanyeshuri batsinda, bizaduha ishusho nyayo y’uko ibyo twigisha bihagaze. Icyo gihe dushobora kubiheraho mu gukora amavugurura mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize kuko tuzaba dufite ikintu kitubwira kiti hano hari ibibazo.”

Mu Rwanda abanyeshuri bari muri iki cyiciro bangana 1,440 bo mu mashuri yisumbuye, aho amashuri 45 ari yo yatoranyijwe mu bagenerwa gukora iyi porogarame ikaba.

Byitezwe ko abanyeshuri bafite imyaka 15 bazakora iri suzuma barimo abakobwa 814 ndetse n’ abahungu 626.

Biteganyijwe ko PISA 2025 izatangira kuva tariki ya 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena 2025.

Iyi Porogaramu ya PISA ikorwa buri myaka 3 yashyizweho n’umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) itangizwa mu mwaka 2000, aho kuri ubu u Rwanda rugiye kuyitabira ku nshuro ya mbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette
Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard

Abanyeshuri bishimiye iri suzuma

MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Kigali