Muhanga: Dosiye y’abahebyi iravugwamo amarozi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bamwe mu biyita abahebyi bateye ibirombe bya Simon Sindambiwe bagakomeretsa abasekirite

Dosiye y’abahebyi bashinjanya kwiba amabuye y’agaciro iravugwamo imbaraga z’amarozi n’imyuka mibi y’abadayimoni.

Ni abahebyi bateye abarinda ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Etablissement Simon Sindambiwe yatangiye kuvugwamo amarozi n’imyuka mibi y’abadayimoni ku batawe muri yombi.

Iyi dosiye y’abahebyi bateye abasekirite barinda ibirombe bya Simon Sindambiwe bagakomeretsa abasekirite babirinda yavuzwe taliki ya 15 Nzeri 2023.

Icyo gihe hafashwe abagera ku bantu 10 bavugwa muri iyo dosiye.

Mu bafashwe bavugwa muri dosiye yo gukoresha imbaraga z’uburozi n’abadayimoni kugira ngo abashinjwa kwiba amabuye y’agaciro mu birombe bya Sindambiwe Simon barimo Uwineza Jean Claude bahimba Mwataka.

Uyu Mwataka amaze gufungwa yemereye Ubushinjacyaha ko amabuye yibaga hari abo yayahaga bari hanze basanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.

Mwataka avuga urutonde rwabo mu bushinjacyaha yagize ati “Ndamutse mpawe imbabazi nabivamo nkamusaba akazi nkamufasha kubirwanya”.

Amaze korohereza Ubushinjacyaha yahawe igifungo cy’imyaka 2 gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ubu akaba yararekuwe n’Urukiko.

Ayo makuru avuga kandi ko abo yatanzeho amakuru ashinja ko bafatanya kwiba ayo mabuye yo kwa Simon Sindambiwe bashyiriweho impapuro zibafata(Mandat d’arrêt) banga kwitaba kuko batigeze bikurikiza inzira zisanzwe zikorwa n’Ubugenzacyaha ku muntu ukekwaho icyaha bakomeza kwihisha.

- Advertisement -

Mu bo Mwataka yatanze mu Butabera barimo uwitwa Dushimimana Steven avuga ko yamuhaga ayo mabuye ayanyujije ku mukozi we witwa Olivier.

Avugamo kandi umushoramari witwa Sibomana Viateur bahimba Gafupi.

Abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa bavuga ko Mwataka abafungisha ababeshyera abifashijwemo na Sindambiwe kugira ngo abone uko acika uburoko.

Banavuga ko abeshya ko yagemuriye amabuye y’agaciro ka Miliya 2 Dushimimana Stiven na Gafupi mu rwego rwo guha uburemere Dosiye, gusa ubutabera bamwe bavuga ko aribwo buzasesengura iby’iki kibazo.

Abo bemera ko bibye barimo Mwataka bo ntabwo bijyeze bakurikiriranwaho indishyi ngo barihe amabuye bibye ahubwo agaciro k’amabuye karikwishyuzwa abandi.

Uko Dosiye y’ibivugwa ku mbaraga z’imyuka mibi bivugwa ko uyu Mwataka yakoresheje.

Mu biganiro Mwataka yagiranye n’abantu batandukanye UMUSEKE wabashije kumva, yavuze ko azakoresha imbaraga abo bantu bagafatirwa mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko uyu Mwataka yahamagaye Dushimimana Steven ko namwitaba bagahurira i Nyamasheke azamuha miliyoni 10 bagakorana amasezerano yo kubakura kuri iyo dosiye y’ubujura bw’amabuye y’agaciro.

Ibyo biganiro bivuga ko uyu Dushimimana Steven yahise yitaba Mwataka i Nyamasheke asanga ari kumwe n’Inzego z’ubugenzacyaha zimuta muri yombi we n’abandi bagabo babiri.

Ababashije kubabona bakavuga ko uyu Dushimimana Steven yababwiye ko atazi uko yageze i Nyamasheke ndetse bakabona ko yatakaje ubwenge nkuko babyemeza.

Ese Mwataka arabivugaho iki?

Mu Kiganiro yagiranye na UMUSEKE uyu Mwataka avuga ko amakuru y’ibimuvugwaho atabivugira kuri Telefoni, keretse Umunyamakuru yigomwe akaza kumureba i Kiyumba.

Ati “Narazikoresheje ariko abari muri iyo dosiye ni abantu batoroshye byasaba ko duhura”.

Gusa yabwiye umunyamakuru wa UMUSEKE ko azamuha amakuru arambuye kuri iyi dosiye.

Ayo makuru kandi avuga ko Mwataka yabatundiraga imifuka 14 y’ amabuye y’agaciro mu byumweru bibiri buri mufuka wabaga urimo ibiro 70 by’amabuye.

Mu bandi bafunzwe barimo abamotari babiri bafashaga Mwataka gupakira ayo mabuye y’agaciro.

Bamwe mu biyita abahebyi bateye ibirombe bya Simon Sindambiwe bagakomeretsa abasekirite

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.