Musanze: Umwarimu yasanzwe mu mugozi: ‘Umukobwa yaba yamwanze’

Harerimana Pascal w’imyaka 27 wari usanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Mubago mu Karere ka Musanze, yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, ahagana saa saba (1h: 25), bibera mu Murenge wa Muko,Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere.

Umuyobozi W’Akarere ka Musanze, Claudien NSENGIMANA , yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye mwarimu kwiyahura.

Ati “Kugeza ubu amakuru yuko yaba yiyahuye twayamenye, yari acumbitse mu Murenge wa Muko , icyaba cyamuteye kwiyahura ntabwo turakimenya.”

Meya Nsengimana yongeraho ko iperereza riri gukorwa  gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya nk’ukuri.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mwarimu wari ukiri umusore, yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana n’umukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu,ari naho uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri  gukorerwa isuzuma .

UMUSEKE.RW