Nyamagabe: Bifuza ko Kamodoka Denis ushinjwa uruhare muri Jenoside yafatwa

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abakozi b'uruganda rwa Kitabi bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abafite ababo biciwe mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi ,banenze imyitwarire y’uwari umuyobozi  witwa Kamodoka Denis,  wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,basaba ko yashakishwa,agatabwa muri yombi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, ubwo bibukaga Ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bavuga ko nubwo batazi aho uyu mugabo yahungiye bifuje ko yashakishwa akaryozwa uruhare yagize muri ubwo bwicanyi.

Musabyimana Eugenie kuva mu 1985 kugeza mu 1994,yakoraga mu biro by’Ubunyamabanga bw’uruganda.

Uyu yavuze inzira y’umusaraba banyuzemo, anakomoza ku ruhare rwa Kamodoka mu iyicwa ry’Abatutsi.

Ati”kamodoka ntabwo yakundaga Abatutsi. Jenoside itangiye yakoze urutonde azana abaza kutwica, ntabwo tuzi aho ari,turifuza ko yakurikiranwa akazanwa mu Rwanda akaryozwa ibyo yakoze”.

Mukamuyango Madeline yari afite mugabo  wakoroga mu ruganda ari umushoferi.

Nawe yavuze ko mu gihe cya Jenoside, yagiye gutira imodoka yo guhungisha umuryango we, umuyobozi w’uruganda wari ufite ubushobozi bwose bwo kubarokora arayimwima.

Ati”Uwayoboraga uruganda  witwa Kamodoka nta bwo yigeze batabara abakozi yari afite ubushobozi bwose bwo kubarengera, yarabaretse baricwa,ntabwo tuzi amaherezo ye n’igihugu yahungiyemo ntabwo tukizi”.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru  w’uruganda rwa  Kitabi tea factory, yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bifasha kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu bityo ko nk’ubuyobozi bw’uruganda bw’ifatanyije n’ababuze ababo n’abaharokokeye.

Ati”kwibuka  bidufasha kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, bikanatwubakamo ikizere cy’ejo hazaza. Twifatanyije n’ababuriye  ababo n’abarokokeye hano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomungeri Hildebrand, yasabye abakora mu ruganda rwa Kitabi n’abandi baturage aho bakorera hose kurangwa n’ubumwe no  kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati”Icyo dusaba abakozi b’uruganda rwa Kitabi n’abandi baturage  bagombye   kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ije ibacamo ibice”.

hushara pinidiya Umuyobozi Mukuru wa Kitabi tea factory ashyira indabo akanunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside
Abaturage batanze ubuhamya, bavuze ku ruhare rw’uwahoze ayobora uruganda witwaga Kamodoka Denis mu iyicwa ry’Abatutsi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomungeri Hildebrand, yasabye abakora mu ruganda rwa Kitabi n’abandi baturage aho bakorera hose kurangwa n’ubumwe

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/NYAMAGABE