Hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’ubusinzi bukabije buterwa n’inzoga yitwa ‘Ruyaza’ ndetse ko ari bwo ntandara y’urugomo n’amakimbirane biganisha ku rupfu.
Ni abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba ,basaba ubuyobozi gushakira umuti ubusinzi bukabije bukomeje kwiyongera mu Murenge wabo,bukaba intandaro y’amakimbirane n’urugomo bigeza ku rupfu bikunze kugaragara muri uyu Murenge.
Iyakaremye illidephonse atuye mu Murenge wa Cyato ,avuga ko ubusinzi bukabije bubabangamiye abaturage muri rusange.
Ati”Ubusinzi buhari cyane nibwo butubangamiye, ababukora cyane ni urubyiruko banywa bakarenza urugero .Banywa izitwa za ‘Ruyaza’zigura maganatatu (500frw) ,turifuza ko ubuyobozi bwabihagurukira”.
Habanabakize Jean Claude nawe atuye mu Murenge wa Cyato, avuga ko ubusinzi bukabije agasaba ko inzego zabikurikirana.
Ati”Hano muri Cyato ubusinzi burakabije, umuntu aranywa akageza saa sita z’ijoro . Bukorwa n’abagabo n’abagore nibwo ntandaro y’amahano yo kwicana n’ubusambanyi aho bikorerwa hano muri cyato“.
Aba baturage bakomeza bavugako inzoga zikunze kuhagaragara ni iz’inkorano bita ‘Ruyaza’ abazisinze zibatera gukora amahano arimo guhohotera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye UMUSEKE ko urugomo rukomotse ku businzi rukorwa bityo ubuyobozi bufite ingamba zo kuburwanya .
Ati” Ni byo urugomo rwo rukomotse ku businzi rugenda rugaragara n’imibanire yo mu muryango, ingamba dufite zo kuburwanya n’ugukomeza kwegera abaturage no kubabwira ko ibyo bintu ari bibi n’aho tubonye inzoga z’inkorano turazimena“.
- Advertisement -
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa mu butumwa yatanze, yakanguriye abaturage kwitabira umurimo, asaba abakuru kwitwara neza bigisha abato imico myiza.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /Nyamasheke.