Nyamasheke : Umusore wumviye impanuro za KAGAME yishyuriye mutuelle de santé abasaga 100

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umusore uhagarariye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Cameroun, yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 150 bo mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma yo kumva impanuro za Perezida Kagame.

Uyu avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kumva ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye Rwanda Day yabereye I Washington DC kuva tariki 2 na 3 Gashyantare 2024.

Icyo gihe Perezida Kagame yati “Uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe. Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka.”

Ubu butumwa bwatumye Niyigaba yiyumvamo inshingano yo guteza imbere imibereho myiza mu Banyarwanda.

Yahise atangira kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamasheke kugira ngo bamufashe kumenya ubufasha abaturage baho bakeneye.

Yagize ati “Twahereye ku kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 150 kuko ubuzima ari cyo cya mbere, ariko nyuma yaho hari ibindi bikorwa tuzakora birimo kubaka ibitaro, gutanga amatungo no kubaka amashuri”.

Mukaremera Jacqueline ni umwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’uyu musore.

Uyu mubyeyi avuga ko yigeze kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza, yajya mu bitaro akabura ibihumbi 20Frw byo kwishyura,  bikamuha imirima ahinga.

Uyu mubyeri w’abana barindwi avuga ko akamaro ka mitiweri akazi ariko ko kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza  byaramunaniraga bitewe n’uko yahingiraga amafaranga akabona kurya ari byo byihutirwa.

- Advertisement -

Ati “Ubwo mbonye itangiriro njye n’abana banjye tugiye gukorera mu bimina, duhinge, dukure amaboko mu mpago ku buryo mitiweri y’ubutaha tuzayitangira”.

Mukeshimana Samuel, iyo yarwaga yajyaga muri farumasi akagura ibinini atinya kujya kwa muganga adafite ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Bigiye kugenda neza kuko twabonye mitiweri .Umwana narwara cyangwa nanjye ,tuzajya kwa muganga kwivuza nta kibazo. Ntabwo tuzongera kwivuza magendu”.

Mu rwego rwo guhindura imibereho myiza y’abaturage mu buryo burambye, uyu musore  arateganya kubaha amatungo magufi yo kujya abafasha kubona ifumbire n’amafaranga.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyakabingo mu Murenge wa Macuba, Sehorana Bismarck , yavuze ko umusanzu nk’uyu ari ingenzi mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Umwaka ushize warangiye turi 98,1% iyo habonetse umuntu nk’uyu uza akunganira abatishoboye kurusha abandi biba bishoboka ko twagera ku 100% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza”.

Umusore wumviye impanuro za Perezida Kagame yafashije abatishoboye

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/  Nyamasheke.