Perezida Kagame ari i Nairobi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD.

Kuva ku ya 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi, i Nairobi muri Kenya hari kubera imirimo y’inama ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byanditse kuri X ko Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Nairobi aho yitabiriye Inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu kigaruka ku ‘Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari.

Iki kiganiro Perezida Kagame aragihuriramo na mugenzi we wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi.

Abandi bakuru b’ibihugu bari i Nairobi muri iyo nama barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Hassan Sheikh Mohamud uyobora Somalia.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW