Pre-Season Agaciro Tournament: Brésil yatangiye isitara! Ibyaranze umunsi wa Gatatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu byaranze imikino y’umunsi wa Gatatu w’irushanwa “Pre-Season Agaciro Tournament”, harimo kubona inota rimwe kuri Brésil & Friends ikinamo abiganjemo abavuka mu Karere ka Rubavu.

Imikino y’uyu munsi yatangiye Saa saba z’amanywa, ibera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe ya Travel Agency Line FC ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na Kimonyi FC igitego 1-0.

Ibi byatumye iyi kipe y’i Musanze ndetse iyoborwa na Perezida wa Musanze FC, itangira neza iri rushanwa nyuma yo kubona amanota atatu imbumbe.

Undi mukino wakurikiyeho Saa Cyenda z’amanywa, ni uwahuje Brésil & Friends FC y’abavuka i Rubavu na Football DNA FC y’abavuka ku Mumena.

Izi zombi zaje kugwa miswi nyuma yo kunganya igitego 1-1. Byatumye Kimonyi FC iyobora iri tsinda n’amanota atatu yuzuye.

Imikino ibiri yabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, yasinze ikipe zose ziguye miswi.

Étoile Filante FC yanganyije na Ramjaane Foundation ibitego 2-2, mu gihe na T.Rwanda yanganyije na Ubumwe Grande Hotel ibitego 2-2.

Ni ku nshuro ya Gatatu hari gukinwa irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament.” Umwaka ushize, ryegukanywe na Gatoto FC.

- Advertisement -
Imikino iri kubera muri Kigali Pelé Stadium
Ni irushanwa rigaragaramo abakina mu byiciro bitandukanye mu Rwanda
Abasifura babigize umwuga ni bo basifura iyi mikino
Makini uyobora “Pre-Season Agaciro Tournament”
Abakapiteni babanza gufatana agafoto n’abasifuzi
Abakunzi ba ruhago batandukanye baba baje kureba iri rushanwa
Irushanwa riba ririmo guhangana
Football DNA FC ikinamo abo ku Mumena
Brésil & Friends FC y’abavuka i Rubavu
Kimonyi FC yambukanye amanota i Musanze
Special Team FC yatangiye itsindwa na Gatoto FC
Pogba Foundation na yo ifite amanota yuzuye

UMUSEKE.RW