Ruhango: Abakozi batiraga mudasobwa bahawe izabo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Mu bahawe mudasobwa harimo Abahuzabikorwa ba DASSO

Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo usanzwe wizihizwa kuya 01 Gicurasi ya buri mwaka, Ubuyobozi bwatanze mudasobwa 134 bukemura ikibazo cy’abajyaga kuzitira mu bindi bigo.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwageneye abakozi 134 imashini(Computer) ndetse n’ibikoresho bisohora inyandiko.

Mu bazihawe harimo abakozi bo ku rwego rw’Utugari 59, abo mu Mirenge 9 harimo n’umukozi 1 w’Urwego rwa DASSO muri buri Murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yasabye abahawe ibi bikoresho by’akazi kubifata neza bakabibyaza umusaruro no kugira umuco wo kubahiriza igihe no gutanga serivisi nziza ku babagana.

Ati “Twabageneye ibi bikoresho kugira ngo biborohereze mu kazi mushinzwe.”

Meya Habarurema avuga ko abari bafite izapfuye n’abatazigiraga ko igihe ari iki ngo bashyire imbaraga mu kazi bakora bagamije kongera umusaruro.

Gitifu w’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kabagari, Haleluya Jean de Dieu avuga ko gutanga raporo byabagoraga ariko kuba bahawe mudasobwa akazi bashinzwe kagiye koroha.

Ati “Abaturage dushinzwe guha serivisi bagiye kujya bayibona bidatinze kuko imbogamizi bazikuriweho.”

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2024, bamwe mu bakozi ku rwego rw’Utugari babwiye UMUSEKE ko barambiwe no guhora batira mudasobwa mu bigo Nderabuzima no muri SACCO basabwe raporo.

- Advertisement -

Bakavuga ko bibafata umwanya munini bajya cyangwa bava aho baba bagiye kuzitira.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens ashyikiriza Mudasobwa Gitifu wa Byimana Uwamwiza Jeanne D’Arc.
Visi Meya Mukangenzi Alphonsine aha Umukozi w’Akagari Mudasobwa
Mu bahawe mudasobwa harimo Abahuzabikorwa ba DASSO
Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo abakozi bahawe Mudasobwa
Visi Meya Rusiribana Jean Marie yahaye Umukozi mudasobwa

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW mu Ruhango.