Rusizi: Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi gukemura ikibazo cy’uwahugujwe inzu

Urwego rw’umuvunyi kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024,  rwasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gukemura ibibazo by’abaturage barenganyijwe harimo icy’umuturage wahugujwe inzu.

Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’imitungo ni abo mu Mirenge ya Bugarama,  Gikundamvura,Muganza, ,Bweyeye na Butare.

Ni muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu karere.

Mu bibazo uru rwego bakiriye,  harimo icy’umuturage waguze inzu uwo ayiguriye akamuca inyuma akayigurisha n’abandi.

Uyu muturage witwa Hitimana Abraham wo mu Murenge wa Kamembe  avuga ko ubwo yasabwa kwimuka mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda, yahawe ingurane y’amafaranga ariko aza gutungurwa nuko abo yaguriye inzu nabo  bongeye bakayishyira ku isoko.

Mu gahinda kenshi yabwiye umuvunyi ati”Kubera ikorwa ry’umuhanda narimuwe bampa ingurane y’amafaranga miliyoni 8 frw  ngura indi nzu .Uwo nyiguriye  ayigurisha bwa kabiri,twagiye mu manza biba iby’ubusa aho nageraga hose barangaruraga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. KIBIRIGA Anicet,  yatangaje iki kibazo akizi ndetse bari gushaka uko cyakemuka habanje gushakishwa   imitungo y’uwatsinzwe n’ubwo yakoze amanyanga yo kwikuraho imitungo ye yose.

Ati”Twaragenzuye dusanga hari imitungo yikujeho n’iyo twabonye hari iyatejwe cyamunara abanza kubona amafaranga make turacyashaka n’indi mitungo kugira ngo umuturage yishyurwe“.

Usibye ikibazo cy’uwo muturage wahugujwe inzu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024,ku munsi wa kabiri urwego w’urugendo uru rwego  rw’umuvunyi   rukomeje kugirira muri aka karere, umuturage wo mu Murenge wa Bweyeye witwa HARERIMANA Donathi yahawe amafaranga ibihumbi 200 frw yari amaze imyaka ine yambuwe na rwiyemezamirimo.

- Advertisement -

Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine,yasabye abaturage kudaceceka akarenga na ruswa.

Ati”Nk’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ruswa n’akarengane bicike burundu,  ubutabera butangwe ku baturage,  turabasaba gutangira ku gihe amakuru y’ibi byaha”.

Mu bibazo byose byagaragajwe n’abaturage yabihaye umurongo ibindi asaba inzego zibishinzwe kubikemura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu.

Abaturage bagaragaje akarengane bagiye bakorerrwa imbere y’umuvunyi Mukuru

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/  Rusizi