Shampiyona ya Volleyball igeze aho rukomeye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umwaka w’imikino wa 2023-2024 mu mukino w’Intoki wa Volleyball, uri kugana ku musozo ndetse mu mpera z’iki Cyumweru, hazakinwa imikino ya kamarampaka (Playoffs).

Nyuma yo kubanza gushaka amakipe umunani agomba kwishakamo izizegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, izizakina kamarampaka, zamaze kumenyakana.

Mu mpera z’iki Cyumweru, hazakinwa imikino ya kamarampaka mu bagabo n’abagore, mu Cyiciro cya Mbere.

Mu Cyiciro cy’Abagore, APR Women Volleyball Club izakina na Ruhango Women Volleyball Club, Saa munani z’amanywa. Police Women Volleyball Club izakina na Rwanda Révenue Authority Women Volleyball Club, Saa kumi z’amanywa.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, REG Volleyball Club izakina na APR Volleyball Club, Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, mu gihe Police Volleyball Club izakina na Kepler Volleyball Club Saa Mbiri z’ijoro.

Imikino yose izabera muri Ecole Belge, mu nzu nshya izajya ikinirwamo imikino itandukanye y’amaboko. Kwinjira ni ibihumbi 2 Frw n’ibihumbi 5 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ibiro bizaba bivuza ubuhuha mu bakobwa
REG VC na Police VC ziri mu zizakina imikino ya kamarampaka
REG VC iri mu zihanzwe amaso
Police VC iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka
Abakunzi ba Volleyball bazareba imikino ikomeye
Na shampiyona y’Abagore imaze kugera ku rwego rukomeye
Kepler VC iri gukina umwaka wa yo wa Mbere muri shampiyona, ihanzwe amaso

UMUSEKE.RW