Uganda: Polisi yafunze abashyigikiye Bobi Wine

Polisi ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, yagose ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, NUP, rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ita muri yombi abagera kuri 20 barimo n’abanyamakuru.

Aba bari ahitwa Kimuli, baguwe gitumo na Polisi ya Uganda batabwa muri yombi na Polisi.

Ku rubuga rwa X rwa Bobi Wine, yatangaje ko ubutegetsi bwohereje Polisi aho bari bari gukorera inama n’Abarwanashyaka be maze igira abo ita muri yombi.

Ati “ Bafunze abarenga 20 barimo abo mu nzego zo hejuru ndetse n’Abanyamakuru. Ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimuli .

Bobi Wine avuga ko ibikorwa barimo byari bikurikije amategeko ko basagariwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yabwiye Ikinyamakuru Nile Post ko polisi itabujije ibikorwa byabo i Kamuli .

Si ubwa mbere polisi ya Uganda iburizamo ibikorwa bya Bobi Wine imushinja gutegura imyigaragambyo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Bobi Wine akunze kwikoma ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda amushinja kubangamira abatavuga rumwe na we.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW