Urugendo rwa Usengumuremyi washinze amashuri yeguriwe Ubutatu Butagatifu

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Usengumuremyi yavuze ko bitari byoroshye ko umuntu ahinga ishuri ku giti cye

RUHANGO: Uwashinze amashuri yeguriwe Ubutatu Butagatifu (Sainte Trinite) yahishuye ko gufungura ishuri bikozwe n’umuntu ku giti cye byari bigoye n’ubwo we yaje kubigeraho agashinga amashuri yeguriwe Ubutatu Butagatifu.

Ubwo amashuri yeguriwe ubutatu butagatifu (Sainte Trinite) ariyo Sainte Trinite Nyanza TSS, Ecole Technique Sainte Trinite Ruhango n’ayandi yizihizaga umunsi mukuru w’ubutatu Butagati, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye amashuri ya Sainte Trinite mu mategeko akaba ari nawe wayashinze yavuze ko we n’umugore we batekereje ku burezi ariko babanza kugira ubwoba kuko bigitangira nta muntu ku giti cye wari gushinga ishuri cyeretse abantu bibumbiye hamwe.

Yagize ati”Twatekereje ko hari abo twakwisungana turiyeranja n’abakozi bo mu rugo dushinga ishuri 2005 nyuma y’umwaka umwe rirafunga.”

Dr Usengumuremyi akomeza avuga ko batacitse intege ko leta yaje kubagira inama bishingira ishuri none ubu ryaje no kugira andi mashuri ubu bakaba bamaze kugira amashuri atanu.

Yagize ati”Ubwoba twari dufite bwarashize, twe ntacyo twakwishoboza ni nayo mpamvu twafashe icyemezo amashuri yacu tuyegurira Imana Data, Imana mwana na Roho Mutagatifu kuko ashobora byose tukanizera ko Sainte Trinite azihesha ikuzo kuko twe ntacyo twakwishoboza.”

Akomeza avuga ko bifuza kubona abanyeshuri bashoboye kandi bafite indangagaciro ku buryo bashobora no kwihangira imirimo bakagira n’ubumuntu muri bo barangwa ni indangagaciro za Gikiristo.

Bamwe mu banyeshuri barererwa mu mashuri ya Sainte Trinite bavuga ko amasomo n’ikinyapfura batozwa mu mashuri bigamo aribyo bibaranga

Umwe yagize ati”Birakwiye ko indangagaciro dukura hano ziba zigomba kuturanga mu byo dukora ndetse no mu buzima bwo hanze bwa buri munsi.”

Undi nawe yagize ati”Twe ubwacu biroroshye kuko twiga ubumenyingiro kugira ngo bidufashe no kurwanya ubushomeri igihe tuzaba turi mu buzima bwo hanze.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Abapalotine mu Rwanda, DRC n’Ububiligi, Padiri Niyonzima Eugene wari wifatanyije n’ariya mashuri ya Sainte Trinite kwizihiza umunsi mukuru, yashimiye ubuyobozi bwa Sainte Trinite uburere batanga ko kandi barera igihugu bakanarera Imana

Yagize ati”Ibyo bakora byose byiza bakomerezaho abanyeshuri bakomeze kugira indangagaciro za Gikiristo.”

Amashuri ya Sainte Trinite yose hamwe ni atanu, bwa mbere ishuri ribaho byari mu mwaka wa 2006, buri mwaka hizihizwa umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu.

Padiri Eugene yashimiye abayobozi indangagaciro za gikiristo batoza abanyeshuriAbanyeshuri biga muri Sainte Trinite bavuze ko bakwiye kugira indangagaciro mu buzima bwa buri munsi

Usengumuremyi yavuze ko bitari byoroshye ko umuntu ahinga ishuri ku giti cye

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW mu Ruhango