Urukiko rwapfundikiye urubanza rwa Dr Rutunga umaze imyaka ibiri aburana

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Dr Rutunga ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaricishije Abatutsi bari muri ISAR aho yayoboraga

Urukiko rwapfundikiye urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi, ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.

Ubushinjacyaha, Docteur Rutunga n’Abacamanza bagiye gusura icyahoze ari ISAR Rubona, aho bikekwa ko Dr Rutunga Venant yakoreye ibyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko bukurikije amakuru bwasanze mu kigo cya ISAR Rubona, bishimangira ibyo bwamureze ko yakoze ibyaha.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Hari impunzi zahungiye muri ISAR Rubona, Dr Rutunga ubwe ajya gushaka Interahamwe n’Abajandarume bica izo mpunzi aho yanabaguriye inzoga bakanezerwa.”

Ubushinjacyaha buravuga ko Dr Rutunga nk’umuyobozi muri ISAR Rubona ntacyo yakoze ngo yerekane ko adashyigikiye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Me Ntazika Nehemie umwe muri babiri bunganira Dr Rutunga yavuze ko kuba Abajandarume baraje mu kigo cya ISAR Rubona, Dr Rutunga akajya kubatembereza ikigo nta kosa ryarimo.

Kuri Me Nehemie arabigereranya n’uko na bo ubwabo bagiye gusura muri ISAR Rubona abakozi ba ISAR bakabatembereza ikigo.

Me Nehemie avuga ko Dr. Rutunga kuba yemera ko yagiye gutabaza Abajandarume ngo bacunge umutekano w’ikigo, ariko baza bagakora icyo batazaniwe bica Abatutsi atabiryozwa.

Yagize ati “Nta mugambi wihariye wa Dr Rutunga Ubushinjacyaha bugaragaza wo kwica Abatutsi.”

- Advertisement -

Me Nehemie avuga ko umukiliya we nta mabwiriza yatanze kuko bitashoboka ko umusivili atanga amabwiriza, cyereka uyoboye umutwe wa gisirikare, kandi Dr Rutunga si we wari uyoboye Abajandarume.

Yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite, bityo nta buryozwacyaha bwaba kuri Dr Rutunga. Me Nehemie akavuga ko Ubushinjacyaha buziza Dr Rutunga ko atatabaye abari mu kaga, bakamuziza ko ntacyo yakoze kandi na we ubwe nta bubasha yari afite.

Me Nehemie yasoje asaba urukiko ko kuzagira umwere umukiliya we, kandi nibiba urukiko ruzaba rutanze ubutabera.

Me Sophonie Sebaziga na we wunganira Dr Rutunga aribaza icyo Ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko Dr Rutunga yakatirwa igifungo cya Burundu.

Ati “Nta jambo, nta nyandiko ya Dr Rutunga ishikariza kwica Abatutsi bagaragaza.”

Me Sophonie arasaba ko umukiliya we agirwa umwere akazanahita arekurwa agasubira muri sosiyete.

Dr Rutunga Venant we yavuze ko Abajandarume baza atari we wabacumbikiye ahubwo bo ubwabo bihitiyemo aho gukambika, akanemeza ko nta nzoga yabahaye.

Yavuze ko yakoresheje inama iteraniramo ubwoko bwose, bemeza ko bajya gusaba Abajandarume bo kuza gucunga umutekano nubwo ibyo bari bazaniwe atari byo bakoze, bityo we ubwe atabazwa ibyo bakoze.

Dr Rutunga kandi yasabye urukiko kuzashishoza imvugo z’abatangabuhamya agendeye ku rubanza rwa Twagiramungu Jean woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage, wemejwe ibyaha ngo hagendewe ku mvugo y’umutangabuhamya Mutabaruka Paulin wahoze ari Burugumesitiri muri komini ya Rukundo muri Perefegitura ya Gikongoro.

Uyu Mutabaruka Paulin ngo byaje kugaragara ko ibyo yashinjaga Twagiramungu Jean ahubwo ari we wari warabikoze, none ubu Paulin akaba ari kubiryozwa, yaje gufungwa muri uyu mwaka wa 2024.

Dr Rutunga yagize ati “Muzite ku batangabuhamya bitazaba nk’ibya Twagiramungu Jean wahamijwe ibyaha agatirwa imyaka 25 tuba turi kumwe mu igororero rya Nyanza.”

Yasoje asaba ko yazahabwa ubutabera akagirwa umwe.

Urubanza rwa Docteur Rutunga Venant rwari rumaze imyaka irenga ibiri ruburanishwa, ruzasomwa ku wa 05 Nzeri, 2024. UMUSEKE tuzabagezaho icyemezo cy’urukiko.

Dr Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho yari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona ubu cyabaye RAB, kiri mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo.

Aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, we aburana abihakana. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW