Abagore b’i Mutete biyitaga Interamwete, bagafasha abagabo guhiga Abatutsi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'i Mutete rushyinguwemo imibiri igera kuri 1095

Gicumbi: Abagore bo mu murenge wa Mutete bavuze ko bitwaga Interamwete mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, izina bari barahawe mu rwego rwo gufatanya n’abagabo babo kujya kwica Abatutsi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 06 Kamena 2024 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu murenge wa Mutete, by’umwihariko hazirikanwa abagore n’abana bishwe muri uyu murenge.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yagarutse ku bagore bitwaga Interamwete bafashaga abagabo babo guhiga aho Abatutsi bihishe, bafasha gusahura, gusenya inzu zabo, ndetse no kubica urw’agashinyaguro babaziza ubwoko.

Ati: “Turihanganisha imiryango yarokocyeye hano, by’umwihariko turibuka abagore n’abana biciwe hano bazira uko bavutse, ariko turanenga abandi bagore bitwaga Interamwete bafashaga abagabo babo kwica Abatutsi.”

Kamizikunze yanagarutse ku bana bakoraga udutsiko tw’urubyiruko bitwaga Imibigiri bakajya burira ibiti bagamije kwerekana aho Abatutsi babaga bihishe mu masaka n’ibihuru ngo barebe ko bakiza amagara yabo, ariko bakaberekana Interahamwe zikabasangayo zikabica.

Umuhango wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri igera ku 1095 mu rwego rwo guhesha Agaciro abishwe 1994 no gusigasira amateka y’ ubwicanyi bwahakorewe.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite na we yihanganishije imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mutete, asaba urubyiruko kwitandukanya n’abana bishoye mu bwicanyi nyuma yo gucengezwamo amacakubiri n’ingengabitekerezo yatumye hapfa abarenga miliyoni y’Abatutsi mu gihugu.

Uwera yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kuzirikana abandi bana bagenzi babo bishwe mu 1994, ahubwo bagatanga umusanzu wo kubaka igihugu, kurwanya abahakana n’abapfobya amateka bakiyemeza gutanga umusanzu wo kubaka ibyangirijwe na bagenzi babo b’ urubyiruko.

Umutangabuhamya Batamuriza Eugenie yagarutse ku bugome ndengakamere bwatangijwe n’umucuruzi witwa Gafefe wafashe umugore we akamwica akamukoresha bariyeri mu isantire ya Musenyi agamije kwereka bagenzi be ko bagomba kwica uwo ari we wese nta kubabarira.

- Advertisement -

Ati “Hano hari ibiro by’umurenge wa Mutete twari dufite umucuruzi ukomeye witwaga Ntakaveve Athanase bakivuga kwica Abatutsi yahise azana umugore we Mukagahizi Catherine bari barabyaranye abana babiri aramwica amukoresha bariyeri mu muhanda, ngo barebereho ko bagomba kwica buri wese maze abandi na bo baraduhiga bica Abatutsi ku musozi wa Zoko, Mutete kugeza ubwo natwe twahunze baratugize ibisenzegeri kubera ibikomere n’inkoni twakubitwaga umubiri wose, ku bw’Imana Inkotanyi zikadusanga mu gishanga twari twihishemo zikaturokora.”

Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’ibyabereye i Mutete, runasura ahubatswe urwibutso rwatwaye agera kuri Miriyari imwe irenga mu rwego rwo guhesha agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.

Abahagarariye amadini n’amatorero bashyira indabo ku rwibutso rwa Mutete
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase yagarutse ku bagore bafashaga interahamwe bitwaga Interamwete
Urubyiruko rwiyemeje kutajenjecyera uwari we wese ushaka kuzagarura ingengabitekerezo y’ amacakubiri

UMUSEKE.RW