Abanyamakuru basabwe kwitwararika n’ubunyamwuga muri ibi bihe by’amatora

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru  kurangwa n’ubunyamwuga no kutabomagama, birinda imvugo ishobora kubuza umudendezo muri ibi bihe by’amatora.

Ibi babisabwe nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje Abanditsi bakuru, inzego zihagarariye itangazamakuru ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yabaye ku wa 20 Kamena 2024.

Itangazo Uru rwego rwageneye Abanyamakuru ,rivuga ko Abanyamakuru bagomba kwirinda gukoresha imvugo ishobora kubangamira umudendezo cyangwa ikaba intandaro y’imvururu.

bagomba kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru harimo no gutangaza inkuru zifite isoko zizewe kandi zifite gihamya.

Abanyamakuru bagomba kwitondera amagambo bakoresha mu nkuru zabo, bakoresha imvugo inoze kugira ngo hatagira uwumva nabi cyangwa ubifata nk’ibimutera ipfunwe.

Abanyamakuru bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora no kwirinda kwandika inkuru ziri mu murongo wo kugoreka ukuri cyangwa gukwirakwiza ibihuha.

Umunyamakuru uzaba ari mu kazi ku biro by’itora (Site) agomba kuba afite ikarita y’itangazamakuru imuranga itararengeje igihe (Valid Press Card) kandi ayambaye mu ijosi kugira ngo abahagarariye amatora ku biro by’itora (Site) biborohere kumumenya nk’uwaje gutara amakuru. Ikarita y’itangazamakuru yataye agaciro ntabwo yemewe.

RMC yaburiye abantu bose ko guhimba cyangwa kwigana (Forgery) ikarita y’itangazamakuru bihanirwa n’amategeko kuko bifatwa nko gukoresha impapuro mpimbano, umuntu uzabifatirwamo azashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Yasabye abanyamakuru ko ikarita  zataye agaciro kuzongeresha hakiri kare kugira ngo bibafashe gukurikirana amatora nta mbogamizi.

- Advertisement -

Umunyamakuru uri mu kazi nta bwo yemerewe kwambara ibirango by’umutwe wa Politiki uwo ari wo wose haba mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa igihe cy’itora.

Umunyamakuru uzakenera ubufasha cyangwa uzahura n’ikibazo mu gihe cy’amatora ari mu kazi yabimenyesha RMC kugira ngo afashwe ku bufatanye na NEC.

UMUSEKE.RW