Abanyarwanda barakangurirwa kwivuza indwara ya “Psoriasis”

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ishyirahamwe ry’Abantu barwaye indwara y’uruhu ya Psoriasis mu Rwanda, RPAO, ryatangiye ubukangurambaga bwo kumenyesha abanyarwanda amakuru kuri iyo ndwara idakira, ituma bamwe bigunga.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku ya 2 Kamena 2024, Perezida wa RPAO, Habiyaremye Pierre Célestin, yavuze ko nyuma y’uko uyu muryango ubonye ubuzima gatozi muri Mata 2024, bazibanda ku bintu bitatu birimo ubukangurambaga, ubumenyi n’ubuvugizi ku ndwara za Psoriasis na Psoriatic.

Yagize ati “Bamwe mu Banyarwanda barwaye psoriasis baribwa amafaranga n’abaganga n’abapfumu batujuje ibyangombwa, babasezeranya gukira nyamara nta muti w’iyi ndwara.”

Habiyaremye yasabye abanyarwanda bafite psoriasis kwinjira muri iryo shyirahamwe rya RPAO, kugira ngo baharanire kwishyira hamwe kwabo, kurwanya ihohoterwa bakorerwa no kugira ngo bajye bafashwa kubona imiti no kuvurwa n’inzobere.

Gerard Rugambwa, urwaye Psoriasis akaba na Visi Perezida wa RPAO yavuze ko kubona ubuvuzi n’imiti bikiri ikibazo gikomereye abarwaye iyo ndwara mu Rwanda.

Imiti y’iyi ndwara ya Psoriasis kuyigondera biragoye kuko nk’umuti w’amavuta uyirwaye yisiga agura hagati y’Amadorali ya Amerika 80-120 kandi akaba amara ukwezi.

Hakiyongeraho ubuke bw’abaganga b’inzobere bashobora kwita kuyirwaye, gusa ngo nko mu Bitaro bya Kigali bya CHUK, mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu Bitaro by’Itiriwe Umwami Faisal.

Mu Rwanda hari abahanga 13 gusa mu kuvura Psoriasis, gusa ngo u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo hazabe hari inzobere 30 mu gihe kiri imbere.

Psoriasis ni indwara idakira ifata uruhu ndetse n’inzara bigatuma umuntu agira ibisebe, ndetse n’ibibyimba ku gice cy’umubiri.

- Advertisement -

Buri tariki 29 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu 70 mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Psoriasis, aho abantu bakangurirwa kudaha akato abantu barwaye Psoriasis.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW