Abarokokeye i Kabgayi bafata uwa 02 Kamena nk’umunsi w’umuzuko

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Muri uyu muhango wo kwibuka Hashyinguwe imibiri 33 y'abatutsi

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokokeye i Kabgayi bavuga ko italiki ya 02 Kamena, bayifata nk’umunsi w’umuzuko.

Aba bavuga ko n’ubwo badashobora kwibagirwa umubare munini w’ababyeyi, abavandimwe, abana n’inshuti zabo bahiciwe babanza kubunamira bakabaha icyubahiro kibakwiriye.

Gusa bakavuga ko batari bafite icyizere ko hari n’umwe muri bo uzabaho.

Bakavuga ko bawufata nk’umunsi bazutseho kuko ubwo bari batangiye kuraswa bubuye amaso babona Inkotanyi zibagezeho zirabarokora.

Kabega Jean Marie Vianney wabanje kugaruka ku nzira yanyuzemo, yabwiye UMUSEKE ko muri Seminari Nto yiritiwe Mutagatifu Léon avuga ko iyi taliki bayifata nk’umunsi wo kuzuka kuko bari bategereje urupfu kubera ko imbunda nini Interahamwe n’abasirikare bo kwa Habyarimana bari ba yishinze i Gahogo.

Ati “Twumvise ijwi ry’Inkotanyi ritubwira riti: muhumure ntabwo mugipfuye”.

Kabega avuga ko Inkotanyi zikimara kubarokora yahize ko nawe agiye kuba Inkotanyi.

Ati “Ubu nabaye umugabo mfite umuryango ariko ikiruta byose mfite amahoro kubera Ubuyobozi bwiza.”

Usabuwera Marcel ukomoka mu Murenge wa Mugina avuga ko iyo hashira iminsi ibiri Inkotanyi zitabagezeho abarokotse bose bari kwicwa n’inzara kuko bari aho bari bahungiye bari bimwe ibiryo babakatira n’amazi.

- Advertisement -

Ati “Uyi taliki ya 02 Kamena ni Umunsi udasanzwe ku barokokeye i Kabgayi kuko umunsi Kambanda Jean ahagera nibwo twatangiye gupfa cyane.”

Kampogo Immaculée avuga ko Inkotanyi kuri we azifata nk’ubuzima, ubumuntu kuko batari bazi ko bazongera kubaho bashingiye kuri benewabo bari bamaze kwicwa.

Ati “Abarokokeye i Kabgayi twumvaga ubuzima ntacyo bukitumariye, kuvuga Inkotanyi nakwiriza umunsi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, avuga ko abafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi iherereye bagomba kubivuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye izuba riva.

Ati “Mu buhamya twahawe batubwiye ko muri iri shyamba rya Kabgayi ryari ririmo imibiri y’abatutsi.”

Muri Diyosezi ya Kabgayi no mu bigo bihashamikiye hari hahungiye Abatutsi barenga 50000, abaticiwe i Kabgayi bajyanywe kurohwa muri Nyabarongo.


Usabuwera Marcel avuga ko abarokotse bafata iyi taliki nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwabo
Kampogo Immaculée avuga ko Inkotanyi kuri we ari Ubuzima n’abantu batanze Ubumuntu

Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zari zaje kwifatanya n’abarokokeye i Kabgayi

Muri iki gikorwa cyo kwibuka
Hashyinguwe imibiri 33 y’Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.