Muhanga: Abaturage ku bufatanye n’Inzego z’ibanze zo mu Murenge wa Rongi, bafashe umugabo ushinjwa kwica uwo bashakanye urupfu rw’agashinyaguro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald avuga ko Ntamahungiro Fabrice ukekwa iki cyaha cyo kwica umugore we amutemaguye mu mutwe akamukata n’ijosi, yahise atoroka batangira kumushakisha.
Nsengimana yabwiye UMUSEKE ko biyambaje abaturage bo mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara batangira kumuhiga bukware bamufatira mu wundi Mudugudu wo mu Kagari ka Gasagara.
Ati: “Ubu turamufite tugiye kumushyikiriza RIB.”
Gitifu Nsengimana yavuze ko bamubajije impamvu yamuteye kwica umugore we, avuga ko bapfuye isambu we ashaka kuyigurisha, umugore akabyanga.
Ati: “Abaturage batubwiye ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.”
Nsengimana avuga ko hari n’indi sambu aherutse kugurisha mu minsi ishize nk’uko amakuru yahawe abivuga.
Ntamahungiro akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, bari bafitanye umwana umwe n’uwo bikekwa ko yishe.
Umurambo wa Nyakwigendera Uwamahoro Odette wajyanye mu Bitaro bya Nyabikenke, naho Ntamahungiro Fabrice aracyari mu maboko y’abaturage n’Inzego z’Ibanze.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.