Affaire y’agahanga k’umuntu kabuze: Urukiko rwarekuye Gitifu wa Cyanzarwe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Icyapa kigaragaza Umurenge wa Cyanzarwe

Rubavu: Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwarekuye Nzabahimana Evariste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe n’abo bari bafunganywe.

Bari bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.

Gitifu Nzabahimana Evariste yari afunganywe na Bareberaho Nsengiyaremye Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryabizige ndetse na Niyonzima Alexandre ushinzwe amakuru mu kagari ka Ryabizige.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mukarugambwa Mukunzi Amina bwasabaga ko baba bafunzwe by’agateganyo, mu gihe cy’iminsi 30 kuko butararangiza iperereza ku cyaha bakekwaho.

Icyo cyaha cyakozwe ubwo umufundi wubakaga urupangu yaje kubona igice cy’umutwe w’umuntu akabimenyesha umukuru w’umudugudu, na we abimenyesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryabizige, na we abimenyesha umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe, ngo ntihagira icyo babikoraho.

Mu kwiregura bose bahakanye ibyo baregwa ba Gitifu Nzabahimana Evariste na Bareberaho Nsengiyaremye Emmanuel bahakanye guhisha amakuru kuko ibyerekeranye n’uyu mubiri babimenye taliki 23 Mata 2024 mu nteko z’abaturage, bihabanye n’ubushinjacyaha bwemezaga ko bayamenye taliki 05 Mata 2024 ukimara kuboneka.

Banasobanuriye urukiko ko nyuma y’uko babimenye bagize icyo bakora kuko basenye igipangu ndetse haboneka ibindi bice by’uyu mubiri.

Niyonzima Alexandre ushinzwe amakuru mu kagari ka Ryabizige ku ruhande rwe yemeye ko yahageze akabona umutwe w’umuntu wabonetse, ndetse ko yabimenyesheje ushinzwe umutekano mu rwego rw’umurenge ndetse ko Umuyobozi w’Umudugudu atabibwiye Gitifu w’akagari, ariko yamusabye kubimumenyesha bagakora raporo.

Nyuma yo kwiherera inteko y’abacamanza yategetse ko Nzabahimana Evariste, Bareberaho Nsengiyaremye Emmanuel na Niyonzima Alexandre bafungurwa by’agateganyo, iperereza rigakomeza bari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zihari zituma bafungwa by’agateganyo, bakaba bagomba gukurikiranwa bari hanze kuko ibyagezweho n’iperereza ry’Ubushinjacyaha bidahagije kandi atari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

- Advertisement -

Taliki 21 Gicurasi 2024 nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rwabataye muri yombi ndetse bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB/Kanama ku kirego cyari cyatanzwe na Ibuka.

Abayobozi bafunzwe bazira umutwe w’umuntu

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW