Umubiligi ufite inkomoko yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alain André-Landeut uherutse muri Kiyovu Sports, nta gihindutse ashobora kugaruka gutoza mu Rwanda.
Mu mwaka ushize w’imikino 2022/2023, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na Alain André-Landeut wari umutoza mukuru wa yo.
Ni nyuma y’uko uyu Mubiligi, hari ibyo atabashije kumvikanaho n’uwari Umuyobozi w’Urucaca, Mvukiyehe Juvénal.
Landeut yahise abona akazi mu gihugu cya Bénin mu kipe y’Igisirikare ya FAB Adjidja (Force Armée Béninoise) ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Nyuma yo kuva muri Bénin, uyu mutoza yahise ajya muri DR Congo mu kipe ya Lubumbashi Sport ndetse amasezerano ye ari kugana ku musozo n’ubwo umwaka w’imikino warangiye muri iki gihugu.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko André Landeut ari mu biganiro n’amakipe yo mu Rwanda ku buryo mu gihe byagenda neza ashobora kugaruka kuhakorera.
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’uyu Mubiligi, yagarutse ku rugendo rwe nyuma yo kuva mu Rwanda.
Ati “Rwari urugendo rurerure nyuma yo kuva mu Rwanda. Naciye mu makipe abiri atandukanye. Muri Bénin no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ko ari umutoza uhora ashaka kwegukana ibikombe mu makipe yose atoje.
- Advertisement -
Ati “Buri mwaka mba mfite intego yo guhesha igikombe ikipe mba ndimo cyangwa cyabura nkayihesha umwanya mwiza wo muri enye za mbere.”
Yakomeje agira ati “Mu makipe abiri mperukamo (muri Bénin no muri DR Congo), nifuzaga kuhasiga ibikombe ariko ntibyakunze. Gusa abayobozi banyuzwe n’umwanya nahaye amakipe ya bo.”
Landeut yavuze ko yatunguwe no kubona akazi muri Bénin kuko ni Igihugu atari azi neza ndetse ntanamenye shampiyona ya ho.
“Natunguwe no kubona akazi muri Bénin. Ni Igihugu ntari nzi neza ndetse ntanazi shampiyona ya ho. Gusa nagombaga kujya gukorayo akazi.”
Yakomeje avuga ko akigera muri Bénin, ubuyobozi bwa FAB, bwamusabye kubanza kugumisha ikipe mu Cyiciro cya Mbere ndetse no gukina imikino ya kamarampaka yo gushaka igikombe cya shampiyona.
Nyuma y’uko yari yahawe amasezerano yari kugeza mu 2025, ariko bitewe n’ingengo y’Imari ya FAB, ntibabashije gukomezanya kubera ibikubiye mu masezerano ye bitabashije kubahirizwa.
Yavuze ko yatunguwe no kubona ikipe ya Gisirikare idafite Ingengo y’Imari ihagije, nyamara mu bindi Bihugu si ko bimeze.
Mu makipe ya Gisirikare abayeho neza uyu mutoza yavuze, harimo nka AS FAR de Rabat (Force Armées Royal), APR (Armée Patriotique Rwandaise) n’andi.
André Landeut yakomeje avuga ko mu byatumye asubira gutoza muri Congo, harimo ko ahafite umuryango kandi ko kuva yaza gutoza Kiyovu Sports yari atarasubira iwe.
Alain André-Landeut yaciye mu Bihugu birimo Guinéa, Ghana, Bénin na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbere y’uko ava mu Rwanda, yasigiye Urucaca igikombe cya Made In Rwanda.
Alain-André Landeut, yanyuze mu makipe manini arimo nka DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anayisigira igikombe cy’Igihugu.
Yaciye muri Kiyovu Sports. Mu myaka ibiri yahamaze, yayihesheje umwanya wa Kabiri muri iyo myaka ibiri n’igikombe cya Made in Rwanda cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).
Mu zindi kipe yatoje, harimo CIK Kamsar FC, Santoba FC, Satelite FC, zo muri Guinéa Conakry, Berekum Chelsea FC yo muri Ghana, AS Kaloum yo muri Guinéa Conakry n’izindi.
Yatoje kandi iwabo mu Bubiligi mu makipe arimo Union Saint Gilloise nk’umutoza wungirije, RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19 na Union Saint Gilloise y’Abatarengeje imyaka 17. Yabaye kandi muri Royal White Star Bruxelles yo muri iki Gihugu n’ubundi.
UMUSEKE.RW