Bomboko yakatiwe imyaka 25

Urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli mu Bubiligi, rwahanishije Umunyarwanda Nkunduwimye uzwi ku izina rya Bomboko igifungo cy’imyaka 25.

Hari hashize igihe gito Urukiko rumuhamije ibyaha byose aregwa ari byo; ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu hamwe n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside.

Nyuma y’umwiherero watangiye ku wa Kane, kuri uyu wa Mbere, Bomboko yahawe ijambo atangita kwiregura agaragaza ko nta cyaha na kimwe yigeze akora, ko nta Mututsi yishe, cyane ko na nyina umubyara yahigwaga, ngo akaba na we atari kugira umuntu n’umwe yagirira nabi, ahubwo ko icyo yakoze ari ukurokora abahigwaga.

Ubwo iburanisha ryatangiraga Umushinjacyaha Arnaurd de Tremau yafashe umwanya, asobanurira urukiko uruhare rwa Bomboko mu iyicwa ry’Abatutsi bahungiraga ku igaraje rye (AMGAR), akaba ngo yarabifatanyaga na Rutaganda George, kuko ngo bahaga Interahamwe ibikoresho byo kwicisha Abatutsi.

Umushinjacyaha kandi yavuze ku ruhare rwa Nkunduwimye Emmanuel, bita Bomboko mu gutoteza Abatutsi kuri za bariyeri, kubica no gufata abagore ku ngufu.

Bomboko yatangiye kuburana tariki 08 Mata, 2024, yemerewe kuzajurira bitarenze iminsi 15.

Uyu mugabo w’imyaka 65, yavutse tariki 04 Mutarama, 1959 i Gakenke muri Komine Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo; atuye mu Bubiligi kuva mu 1998, aho yanabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu mu mwaka wa 2005.

Ibyaha ashinjwa yabikoreye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Cyahafi ahari igaraje rye rizwi nka AMGAR.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW

- Advertisement -