Bwa mbere Mexique igiye kuyoborwa n’Umugore

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
CLAUDIA agiye gutegeka Mexique ihanganye n'ikibazo cy'amabandi n'abimukira

Claudia Sheinbaum niwe watorewe kuyobora Mexique ,yugarijwe n’amabandi  n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akaba abaye umugore wa mbere uyoboye iki gihugu .

Uyu yahoze yari ‘mayor’ w’umurwa mukuru wa Mexique , avuga ko ari umugore w’ibikorwa n’amagambo macye.

Claudia Sheinbaum  yiyemeje “ Kudatenguha abanyamexique n’abamuhandagajeho amajwi , byatumye agira  60% mu matora y’umukuru w’Igihuugu.

Mu ijambo rye, yagize ati “Ku nshuro ya mbere mu myaka 200 ya repubulika, ngiye kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico. Kandi nk’uko nabivuzeho mbere, ntabwo nje njyenyine.”

Claudia agiye gusimbura uwo afata nk’ikitegererezo muri politike, Andrés Manuel López Obrador uzamushyikiriza ubutegetsi tariki 01 Ukwakira uyu mwaka.

Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 yavukiye kandi akurira mu murwa mukuru Mexico City.

Abo akomokaho ku ruhande rwa nyina ni abayahudi bahungiye Aba-Nazi babahigaga muri Amerika y’Epfo, naho abo ku ruhande rwa se ni abazungu bakomoka muri Lithuania.

Agiye kuba umuntu wa mbere ufite inkomoko mu bayahudi ugiye gutegeka iki gihugu cyiganjemo ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Claudia yize kaminuza,  abona impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘energy engineering’.

- Advertisement -

Yamaze imyaka myinshi akorera ubushakashastsi muri ‘laboratoire’ ikomeye yo muri California yiga ku ikoreshwa ry’ingufu muri Mexico nyuma aba inzobere mu ihindagurika ry’ikirere.

Nibwo urugendo rwe muri politike rwafashe intera. Ndetse mu 2018 yabaye ‘mayor’ wa mbere w’umugore wa Mexico City umwanya yavuyeho mu 2023 kugira ngo yiyamamarize kuba perezida.

Claudia Sheinbaum afite igihembo cya Nobel asangiye n’itsinda ry’abandi bahanga muri siyanse kubera ubushakashatsi bakoze ku ihindagurika ry’ikirere.

Abamuzi bavuga ko ari umugore w’ibikorwa, udakunda kwitaka no kuvuga ibigwi bye n’ibyo yagezeho, buri gihe akarata akazi kakozwe n’itsinda.

Claudia afite abana babiri n’umwuzukuru umwe.

Umugabo we, Jesús María Tarriba, muri iki gihe ni umukozi wa Bank of Mexico, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Mexico/Mexique ni igihugu gikungahaye ku bikomoka kuri peterori ariko cyugarijwe n’ibibazo byinshi, birimo icy’abimukira ubu bageze ku rugero rutigeze rubaho mbere, hamwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi akomeje guhungabanya umutekano wa Mexico.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW