Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, hatashywe umuyoboro w’amazi w’ibilometero birenga 13, ufite amavomero 9 yakwirakwijwe hirya no hino, watwaye asaga miliyoni 380 Frw.
Ni umuyoboro w’amazi watashywe ku wa 30 Gicurasi 2024 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge y’u Rwanda na Croissant Rouge.
Bamwe mu batuye muri uyu Murenge, bavuga ko batagiraga amazi meza, ko ahubwo bavomaga ay’igishanga cy’Akanyaru.
Ibi ngo byabateraga indwara ahanini ziterwa no kunywa amazi mabi, ndetse n’iziterwa n’umwanda.
Uwitwa Yankurije Esperence, aganira na UMUSEKE avuga ko “Twavomaga amazi mabi cyane, ku buryo kuyanywa byabaga bigoye cyane, ubwo abana bakarwara inzoka n’izindi ndwara, ariko ubu ibyo byose byakemutse.”
Uyu muturage avuga ko uretse gukira indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi, ubu ngo banaruhutse imvune zo kujya kuvoma amazi ahantu kure,
Ati “Nk’abanyeshuri bo rwose hari ubwo banasibaga ishuri, bitewe no kuba bagiye kuvoma ahantu kure, ugasanga bavuyeyo amasaha yo kujya kwiga yarenze bakarisiba.”
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, agaragaza ko banejejwe no kuba hari abaturage batagiraga amazi meza na makeya, none bakaba barayabonye.
Uyu muyobozi agaragaza ko nk’umuryango utabara imbabare bazi neza akamaro k’amazi ko nyuma yo kuyegerezwa bagomba guhindura imibereho.
Ati ” Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kuyegerezwa bakora imirimo yabo batuje kandi bakanagira isuku, bityo bagaca ukubiri n’umwanda, bikabarinda indwara noneho bakabaho neza n’amajyambere akiyongera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko kimwe mu bintu bishimishije, ari uko uyu muyoboro wahaye amazi abaturage b’Umurenge wa Mukindo, bari babayeho nta mazi meza bagira.
Avuga ko hafashwe ingamba zo gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage, zituma amazi abaturage bahabwa bazajya bayahorana.
Agira ati ” Turasaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”
Guverineri Kayitesi ariko anaboneraho kwibutsa abaturage ubwabo kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi begerezwa, bakajya batanga amakuru ku bashaka kubyangiza.
Uretse i Gisagara, Croix Rouge y’u Rwanda yubatse imiyoboro y’amazi angana n’ibirometero bisaga 80 hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo kunganira Leta kwegereza abaturage amazi meza.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Gisagara