I Bweramvura basabye Dr Frank Habineza kuzabaha umuhanda wa kaburimbo

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party Dr. Frank Habineza ku wa Gatandatu yiyamamarije i Bweramvura muri Gasabo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza yatangarije abaturage b’i Bweramvura mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo ko we atameze nk’andi mashyaka asezeranya abaturage ibyo azabakorera ariko nyuma ntibabikore.

Ubwo yatangiraga gahunda yo kwiyamamaza Dr Habineza mu butumwa yageneye abitabiriye iki gikorwa, yabagaragarije ibyo ishyaka rye ryari ryarahize, avuga ko babigezeho ku kigero cya 70%.

Ibyo birimo gusaba Leta kuzamura umushahara wa mwarimu, kugabanya imisoro ku butaka, n’ibindi.

Mu ijambo rye yagaragarije abaturage b’i Bweramvura ko nibamugirira icyizere bakamutora, ibibazo byose bafite azabikemura, nta na kimwe gisigaye.

Yavuze ko impamvu 30% y’ibyo bari biyemeje itagezweho ari uko atabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Dr Habineza agenda asuhuza abaturage

Bamwe mu baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, batse umwanya bamuhundahazaho ibibazo, bamutuma kuzabikemura nibamutora.

Kubwimana Eric ati “Hano Bweramvura hari ibikorwa remezo bitandukanye, gusa muzadufashe muduhe kaburimbo mudukize iri vumbi kuko birakabije.”

Dr Frank yababwiye ko icyo basabwa ari ukumutora, ubundi byose akabikemura.

- Advertisement -

Yagize ati “Twebwe nka Green Party ntabwo tumeze nk’andi mashyaka yiyamamaza yahabwa imyanya akirira amafaranga gusa ntiyibuke ibyo yemereye abaturage, twebwe nimudutora, mukemera nkababera Perezida, ndetse n’Abadepite bacu mukabatora, ibyo byose tuzabigeraho tubikemure.”

Gahunda yo kwiyamamaza ku ishyaka rya Green Party haba ku bakandida depite, ndetse na Perezida irakomeza kuri iki Cyumweru, i Gihara mu Karere ka Kamonyi.

Green Party inabona akanya ikamamaza abakandida depite

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW