Ibishanga bitanu byo muri Kigali bigiye kugirwa Pariki

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi wungirije muri REMA Faustin Munyazikwiye

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije, REMA, buvuga ko bugiye gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bibe Pariki.

Mu Kiganiro cyihariye Umuyobozi wungirije muri REMA, Munyazikwiye Faustin yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko nyuma y’igishanga cya Nyandungu bagize Pariki, bagiye kongera gutunganya no gusubiranya ibindi bishanga 5 byo mu Mujyi wa Kigali.

Munyazikwiye avuga ko bazatunganya igishanga cya Gikondo, icya Rwampara, igishanga cya Nyabugogo, icya Rugenge ndetse n’igishanga cya Rwintare.

Avuga ko gutunganya ibi bishanga bikagirwa Pariki nyaburanga bifasha guca intege amazi yasenderaga akaba menshi agateza imyuzure cyangwa akaba yashoboraga kwangiza ibidukikije bihegereye.

Ati “Dufite gahunda yo kwagura Pariki ya Nyandungu, tugakurikizaho imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali byangiritse.”

Avuga ko gusubiranya no gutunganya ibi bishanga, ari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda imirimo yo kubikora ikazatwara amezi 18 kugira ngo bigire isura nziza.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe bw’ibinyabuzima muri Pariki ya Nyandungu, Mwizerwa Thèogene avuga ko kuba aho Leta itunganirije igishanga cya Nyandungu ikakigira Pariki nyaburanga, ibinyabuzima byinshi bimaze kuhagaruka.

Ati “Imirimo yo kwagura Pariki ya Nyandungu yaratangiye, kuko aho igomba kwagukira hamaze gushyirwa uruzitiro ndetse aho abaturage bari bari bahawe ingurane.”

Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa, ariko urugendo rwo gutunganya ahantu hatandukanye hakagirwa ahantu Nyaburanga rukiri rurerure.

- Advertisement -

Pariki ya Nyandungu abanyeshuri biga muri za Kaminuza basuye, basobanuriwe ko igice kinini cy’iyi Pariki kingana na 70% ari igishanga mu gihe 50% byayo ari ubutaka bwumutse.

Nta ngano y’ingengo y’imali ibi bishanga bizuzura bitwaye kugira ngo bibe Pariki REMA yatangaje.

Mwizera Théogene Umukozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki ya Nyandungu
Umuyobozi wungirije muri REMA Faustin Munyazikwiye
Urubyiruko rwo muri za Kaminuza zitandukanye rwasuye ibikorwa REMA byo kubungabunga Ibidukikije muri iyi myaka 30 ishize

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kigali.