Igiciro cya Lisansi cyagabanutse

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje igiciro cya Lisansi cyagabanutse aho aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1,663Frw ivuye kuri 1,764Frw.

Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 101 Frw

Ni mu gihe mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw.

Ni mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652Frw ivuye kuri 1,684Frw.

Itangazo ry’uru rwego ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2024, rivuga ko ibi biciro bigomba gutangira gukurikizwa guhera kuri uyu mugoroba saa tatu( 21h00).

RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW