Kayonza: Drones zoroheje kugeza imiti n’amaraso mu bigo nderabuzima n’ibitaro

Indege nto zitagira abapilote zizwi nka Drones zikomeje kuba igisubizo ku bitaro n’ibigo nderabuzima byagorwaga no kubona vuba amaraso n’imiti byo guha abarwayi cyane cyane abarembye.

Izi drones ziguruka zivuye ku kibuka cya Zipline kiri mu Karere ka Kayonza zifashishwa mu kugeze amaraso n’imiti mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye byo mu Burasirazuba ndetse n’igice cyo mu Majyaruguru.

Iki kibuga gikoresha ikoranabuhanga rigezweho gifite indege ntoya 30 zifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi zitandukanye, nk’uko bitangazwa na Isimbi Jessica, Umuyobozi wa Zipline mu Karere ka Kayonza.

Isimbi avuga ko kuri ubu byoroshye gutabara ubuzima bw’abarwayi cyane cyane abari mu kaga baba barembeye kwa muganga bagakenera amaraso cyangwa imiti kurusha uko byari bimeze mbere.

Ibi yabibwiye UMUSEKE ubwo Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA basuraga iki kibuga cy’indege zitagira aba Pilot.

Ati: “Drônes zagabanyije imfu ku bantu baburaga amaraso kuko ubu zihagurukira icyarimwe ari nyinshi zikayageza ku barwayi bayakeneye mu gihe gito cyane.”

Ubusanzwe, kugura ngo umurwayi abone amaraso byasabaga gukoresha imbangukiragutabara kandi byasabaga igihe kirekire hakaba n’ubwo imihanda yo mu cyaro itari nyabagendwa.

Kuri ubu,ubuyobozi buvuga ko izi ndege zikora amasaha 24/24 kandi ko nibura urugendo rwa kure bisaba drone gukoresha iminota 20 ngo zibe zagejeje amaraso cyangwa imiti ahanti bikenewe.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza Harerimana Jean Damascène avuga ko Indege zitagira abapilote ari Umufatanyabikorwa wa Leta ukomeye kuko ikora ku nkingi y’ubuzima bw’abaturage.

- Advertisement -

Ati: “Zipline nta hantu itagera hagati y’iminota 15 na  n’itanu na 20′ bivuze ko ahantu hose hagoranaga kugera bitewe n’imihanda itari myiza cyangwa se ari kure ubu byoroshye kuhageza imiti n’amaraso bigatuma ubuzima bw’abarwayi burengerwa.” 

Abakora kuri Zipline bavuga ko nta murwayi ikibura amaraso

Harerimana yabwiye UMUSEKE ko  izi ndege zishyira mu bikorwa gahunda za Leta zishingiye ku buzima aho ubuvuzi bw’ibanze n’ubuvuzi muri rusange bwashyizwemo imbaraga.

Olive Mukamana, umubyeyi w’abana batatu wo mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Rukara avuga ko kuba ubu hari indege zitagira aba pilote zitwara imiti n’amaraso zikayageza ku barwayi ari byiza kandi bituma abarwayi badakomeza kuremba ngo bibe byanabaviramo urupfu.

Ati: “Dufite amahirwa adasanzwe kuba dufite iri koranabuhanga ryo kugurutsa utudege tuto tudafite abapilote tukageza amaraso ku bitaro no mu bigo nderabuzima.” 

Akomeza agira ati: “Mfite umuvandimwe wahawe amaraso azanwe na drone kandi byatumye avurwa arakira ndetse ubu ni muzima, turashimira leta yadufashije kubona iri koranabuhanga rigezweho rirengera ubuzima bw’abarwayi.”

Muri aka Karere ka Kayonza, Zipline itwara amaraso, imiti, intanga z’ingurube n’inkingo z’abana mu Bitaro 2 by’Akarere, ibigo Nderabuzima 15.

MUHIZI Elisee / UMUSEKE.RW