Imwe mu miryango yo mu Karere ka Kayonza yabanaga mu makimbirane no guhishanya imutungo, ubu iri mu munezero ibikesha inyigisho za GALS, zigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
GALS (Gender Action Learning System) ugenekereje ni nko gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo, ubu buryo bukaba bwarahuguye imiryango irenga 6000 yari yibumbiye mu matsinda 240 .
Ni uburyo bwazanywe n’umushinga KIIWP wa Leta y’u Rwanda aho uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Abaturage babumbirwa mu matsinda yiganjemo abafitanye amakimbirane, bakigishirizwamo amasomo arimo indoto y’ubukungu, igiti cy’uburinganire, zahabu, ikarita y’imibanire, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, ikarita y’amasoko ku mukamo n’andi menshi atandukanye agamije kubakangurira gushyira hamwe n’inyungu zabyo.
Nyirahabineza Odette wo mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu w’ikimana, arasobanura uko uko kwibumbira mu itsinda byabafashije kongera kwiyunga n’umugabo ndetse no kugira icyerekezo kimwe nk’umuryango.
Ati “ Mana wee! Ahantu GALS yadukuye, icya mbere yadukuye mu makimbirane yarahishe. Icya kabiri yatumye dushobora kwiteza imbere kandi bituma umuryango wacu ugira urukundo rurenze . Uyu mugabo wanjye tumaranye imyaka 18 tubana.Muri iyo myaka twari abahinzi. Twajyaga duhinga, tukeza, byakwera tugahita tugurisha, nta ntego, nta kintu tugiye kuyakoresha. Ariko tumaze kwiga inyigisho za GALS , twicaye hasi, turota ibyo tugomba kwigezaho hagati y’imyaka itatu n’itanu.”
Uyu asobanura ko mu rugendo rw’iterambere batangiye, baguze ikibanza cya 700.000 frw , Umurima ufite agaciro ka Miliyoni 1 Frw wo guteramo urutoki .
Akomeza ati “ Aya masomo ya GALS ni ikirenga, njye nabonye ari amasomo afasha umuntu, urugendo rujya mu ijuru kuko yanteye guhinduka kandi ampishurira imikorere mibi nari mfite mu muryango, njye ubwange ntari nzi.”
Uyu avuga ko nyuma yo guhabwa aya masomo nawe yagiye kuyigisha abandi ndetse kuri ubu afasha abagera kuri 300.
- Advertisement -
Pascal Ntirimeninda, ni umugabo we , asobanura ko izi nyigisho za GALS zatumye urukundo rwongera gutoha.
Ati “ Burya kuba turi abakirisitu , umuntu ashobora kugendana icyo kintu mu nzira ariko yagaruka mu rugo, akagaruka muri ya makimbirane. Ariko uri hanze, umuntu atagusomamo ayo makimbirane. Natwe muri macye twariho gutyo kuko yaramvunishaga , burya kugira ngo uture ubwatsi, wagaruka bwa bwatsi ukaba ari nawe ubuha amatungo , amakimbirane ntiyabura.
Akomeza ati “ Ariko akimara kujya mu mushinga KIIWP, agahura na GILS akiga zino nyigisho, yaraje bwa mbere akibimbwira, numva aganisha ku burwayi yajyaga andwaza. Ajya gukurikirana za nyigisho, nibwo nabonye mu mutima wanjye hari uburyo mfashwamo, nasenga nkumva mpamije. Ubu nezezwa no kugenda, nkasanga ubwatsi natuye , yabuhaye amatungo cyangwa nkasanga nawe yabwahiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yatangaje ko gahunda ya GALS yafashije kugabanya amakimbirane mu ngo ku kigero kiri hejuru .
Ati: “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, amadini n’amatorero, imiryango ya sosiyete sivile habaho kwigisha, ni ikintu utavuga ngo wagabanyije kuri uru rugero, ariko hari impinduka. Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage bagahindura imyumvire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza atangaza ko buri mwaka Akarere kaba gafite intego y’uko imiryango ibana bitemewe n’amategeko 600 isezerana.
Mu 2023 hafashijwe ingo 890 zabanaga mu makimbirane bitewe nuko Imirenge n’Utugari, amadini n’amatorero bigishije imiryango itarabanaga neza.
TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW/ KAYONZA