Kwiyamamaza byatangiye, Kagame yakirwa n’ibihumbagiza (VIDEO)

I Busogo kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Musanze niho Paul Kagame, yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu, yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira.

Akanyamuneza ni kose ku maso y’Abanya-Musanze bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abaturage baturutse mu mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’ahandi mu gihugu aho intero ari imwe “Tumutore niwe utubereye”.

Abahanzi batandukanye barimo Dr Claude, Riderman, Bruce Melodie, Bwiza n’abandi nibo babanje gususurutsa abakereye guhura na Kagame.

Ni mu gihe kandi indi mitwe ya Politiki yo yatanze abakandida-Depite ariko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu itanga uwa FPR Inkotanyi ndetse hari abahagarariye irimo PDI, PSD na PL, baje gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

LIVE (VIDEO)

11:45 Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ageze ku kibuga cya Busogo i Musanze ahagiye gutangirizwa ibikorwa byo kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame akihagera asuhuje abaturage benshi cyane bari bamutegereje, hanyuma baririmba indirimbo ya FPR-Inkotanyi.

- Advertisement -

Nyuma yo kuririmba indirimbo y’umuryango, Umuyobozi wa gahunda y’umunsi, Kamanzi Jean Bosco ahaye ikaze Perezida Kagame avuga ko abo mu Ntara y’Amajyaruguru batewe ishema no kumwakira.

Avuze ko abaturage bazindutse baje kumushyigikira kuko yabakoreye ibyiza byinshi bakaba bifuza gukomezanya nawe mu myaka itanu iri imbere.

12:10:  Umuturage witwa Nsengiyumva Eric wo mu Murenge wa Mukamira yashimye Kagame kubera ubuyobozi bwiza bwatumye ava mu bukene ubu akaba yariteje imbere.

Uyu muturage avuga ko yavutse asanga umubyeyi we ari Umuhigi, nyuma nawe ku myaka irindwi y’amavuko yaje kwinjira muri uyu mwuga, ariko kubera amahirwe yahawe n’ubuyobozi bwiza yaje gutangira gukora ibikorwa bimuteza imbere.

Ati “Ubu mfite inzu nziza niyubakiye mu buhinzi bw’ibirayi,[….] Tariki 15 Nyakanga inkoko niyo ngoma.”

12:27: Paul Kagame yashimiye abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi by’umwihariko abo mu Karere ka Musanze baje kumushyigikira kuko bafitanye igiango.

Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda aho politiki mbi yarugejeje mu icuraburindi rya Jenoside ariko Inkotanyi zigasubia ibintu mu buryo.

Yasezeranyije abaturage kutazabatererana kuko ibyo kuyobora ari nabo babimusabye, gusa nabo abasaba gukomeza kumuba hafi.

Ati “Si mwe mwabinshyizemo! Nonese mwabinshyiramo mukabintamo?.” ashimangira ko nta cyiza cyo kubabera umuyobozi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora.

Yavuze ko abatifuriza u Rwanda ineza nashatse bacisha make kuko ataribi baremye Abanyarwanda.

Ati “Abatifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa ‘Iyamuremye’, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Nabyo ni izina nk’iryo.”

Yabwiye abaturage ko iby’amatora nibimara kurangira bagomba gusubira nzira yo gukora, yo kubona u Rwanda nk’igihugu kimwe hanyuma iby’amajyambere biza byiruka.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kongera kumushyigikira tariki 15 Nyakanga ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.

13:00 Perezida Kagame Paul, umukandida wa FPR Inkotanyi asoje ijambo yagezaga ku banyamuryango n’inshuti z’umuryango ku kibuga cya Busogo i Musanze.

Imitwe ya Politiki ishyigikiye Paul Kagame yashimiwe

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Musanze