Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu (VIDEO)

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame ubwo yageraga i Rubavu

Umunsi wa Kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, byakomeje kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, aho abashyigikiye Paul Kagame baturutse mu bice bitandukanye bahuriye i Rubavu mu Murenge wa Rugerero.

Kuva mu bunyoni nibwo abaturage baturutse mu Turere wa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu n’ahandi hatandukanye bafashe inzira berekeza aho iki gikorwa kiri kubera.

Mu mihanda yose hatatse ibirango, imihanda itari imeze neza barayiharuye bayitera amazi, inzu bazikwiza irangi rigize amabara ya FPR Inkotanyi n’ibindi.

Abaganiriye na UMUSEKE bitabiriye iki gikorwa bavuga ko mu myaka yose ishize u Rwanda ruyoborwa na Perezida Paul Kagame, bageze kuri byinshi birimo ubuzima bwiza, umutekano, ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi bugezweho n’ibindi.

Mu byo Perezida Kagame yagejeje ku baturage bo muri utu turere twombi, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, harimo amashanyarazi ku kigero gishimishije, ubwikorezi aho hubatswe imihanda, ubukerarugendo bwateye imbere n’ibindi.

Ringuyeneza Oscar wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu yagize ati ” Twavuye mu mibereho mibi, ubu dufite umutekano, abana bacu biga neza kandi natwe twateye imbere. Tuzamugwa inyuma.”

Uwamahoro Agnes wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yazinduwe no kuza gushyigikira Perezida Paul Kagame nk’ishimwe ry’ibyo yabagejejeho.

Ati “Twahawe amazi meza, imihanda, nta muturage ukirembera mu rugo. Utashyigikira Perezida wacu ntiyaba akunda u Rwanda.”

VIDEO

- Advertisement -

11:10: Perezida Kagame ageze kuri Site ya Gisa

Perezida Kagame ageze kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero aho abanje gusuhuza abaturage baje kumwereka urukundo.

Nyuma yo gusuhuza abatuage hakurikyeho indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yaririmbwe n’abitabiriye iki gikorwa bose.

Abasangiza b’amagambo bahaye ikaze Nyakubahwa Paul Kagame bamubwira ko abanya-Rubavu n’Uturere twa Nyabihu na Rutsiro bafitanye igihango kitajegajega.

11:31: Itorero Inganji ryaturutse mu Karere ka Nyaruguru rihawe umwanya mu ndirimbo irata ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

11:31: Musafili Ildephonse wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu akaba asanzwe ari Intore y’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko yiteje imbere, binyuze mu buhinzi bwa kijyambere.

Musafili avuga ko nk’umuntu ukomoka mu Bugeshi yatewe ishema no kuba yaragiye guhagararira Koperative y’abahinzi mu gihugu cy’Ububiligi aho yagiye kurahura ubumenyi.

Yavuze ko abaturage ba Rubavu bari maso badatewe ubwoba n’abaturanyi bo muri RD Congo batifuriza ineza u Rwanda.

Musafiri yavuze ko abaturage b’i Rubavu biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurinda umutekano w’igihugu, aburira abahora bavuga ko bazatera u Rwanda.

Ati “Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri? Nta wundi wabitugezaho uretse kubitorera ejobundi tariki 15 Nyakanga 2024.”

11:46: Hatangajwe ko kuri Cyumweru Umuryango FPR Inkotanyi watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’Ubudepite.

Ni abakandida 80 barimo abo muri FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije irimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Abaturage bavuga ko batewe ishema no kuba babafite kubera ibyiza bamaze kubagezaho bayobowe na Perezida Kagame.

Bati ” Rendez-Vous ni ku wa 15 Nyakanga”

Hatangajwe ko guhera uyu munsi, abakandida Depite bemerewe kwiyamamaza mu Turere dutandukanye.

11:52: Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye Perezida Kagame ibyagezweho mu karere ka Rubavu muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Yavuze ko nk’abaturiye umupakabamaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere bikaba birushaho kwiyongera.

Ati” Umujyi wa Rubavu imihanda imeze neza, dufite n’isoko ryambukiranya imipaka, ba bandi iyo ibiturika byoroiheje baza no guhahira iwacu.Iyo urebye ibintu byose twubatse, nta bwoba, nta ntugunda, ubona ko umutekano ari wo shingiro rya byose.”

12:00: Perezida Kagame yibukije ab’i Rubavu ko mu muco Nyarwanda ukugabiye umwitura urukundo urwo rukundo n’amajyambere yakygejeheho.

Yavuze ko Inka mu Kinyarwanda, ijyanye n’urukundo ariko icya mbere ijyanye n’amajyambere ko ukugabira aba agukunda, Aba akwifurije gutera imbere.

Ati “FPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Hari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

Perezida Kagame kandi yashimiye imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora.

Yashimangiye ko Umuryango wa FPR Inkotanyi ugendera k’Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Ati” Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharanira.”

Perezida Kagame asoje asaba abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi kuzahitamo neza mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Rubavu

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rubavu