Mazimpaka André mu muryango ugaruka muri Rayon Sports

Umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André wakiniye Rayon Sports, agiye kuyigarukamo nk’umutoza uzaba ufite inshingano zo gutoza abanyezamu.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona 2023/2024, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club ikomeje kwiyubaka itegura CECAFA izabera muri Éthiopie.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Mazimpaka André ari we ugiye guhabwa akazi ko gutoza abanyezamu ba Rayon Sports WFC.

Mazimpaka azaba asimbuye Nizeyimana Ramadhana wamaze gutandukana n’iyi kipe.

Kugeza ubu, Rwaka Claude ni we ushobora kuzagumana iyi kipe nk’umutoza mukuru nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe yo mu Nzove, iherutse gutandukana n’abakinnyi barindwi barimo Itangishaka Claudine, Uwanyirigira Sifa, Niyonsaba Jeanne, Kankindi Fatuma, Judith Ochieng, Uwamariya Diane na Uwiringiyimana Rosine.

Si mushya muri Rayon Sports
Yatozaga abanyezamu ba La Jeunesse FC
Ni umukozi wa Dream Team Academy
Agira ishyaka kuva cyera
Mu 2021 yari umunyezamu wa Rayon Sports
Yatozaga muri Dream Team Academy

UMUSEKE.RW