Muhanga: Umurundi yavuze imyato imiyoborere y’u Rwanda

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Vigilante Ndayiragije Ferdinand yavuze imyato imiyoborere y'u Rwanda

Mu imurikagurishwa ry’Akarere riri kubera mu Karere ka Muhanga, Umurundi witwa Ndayiragije Ferdinand yavuze ko imiyoborere myiza uRwanda rugezeho n’abanyamahanga bayisogongera.

Imurikagurisha ryateguwe n’Akarere ka Muhanga, ryitabirwa n’imiryango itari iya Leta harimo n’uyoborwa n’Umurundi wahungiye mu Rwanda.

Uwo muyobozi wa Forum Pour la Mémoire Vigilante mu Karere ka Muhanga, Ndayiragije Ferdinand yabwiye UMUSEKE ko bameneshejwe mu Gihugu cyabo cy’u Burundi bahungira mu Rwanda mu mwaka wa 2015 bakirwa neza bamera nk’abisanze mu muryango.

Ndayiragije avuga ko yigiriye inama yo gushakisha ibyangombwa byo gutangiza Umuryango utari uwa Leta kugira ngo afatanye n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati “Twasanze amategeko y’u Rwanda yorohereza abanyamahanga gutangiza Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ubu twaje kumurika ibyo dukora ibyo tubikesha imiyoborere myiza u Rwanda rufite.”

Avuga ko ubu barimo guhangana n’ubukene bagafasha n’abaturage kubuvamo bishyurira abana amashuri kuko basanze ubukene bukomeye ari ubukene bwo mu mutwe.

Ati “Mu bindi dukora twororoza abaturage amatungo magufi tukaba twifuza no gushora ingufu mu buhinzi ibyo byose ni ukubera ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza kandi ihamye itavangura.”

Cyakora akavuga ko kubona isambu aribyo bibahangayikishije kuko aho ubutaka bororeraho budahagije kugira ngo babugenere ibikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere rifite akamaro kanini mu buzima n’Imibereho myiza y’abaturage.

- Advertisement -

Bizimana avuga ko mu ngengo y’imali yabo bashyizemo miliyari eshatu y’amafaranga y’u Rwanda yagenewe ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.

Ati “Turimo gushakisha uko twafasha abarundi bafite Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta kubabonera isambu bahingamo.”

Ku munsi wa mbere abagera kuri 52 bibumbiye mu Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere nibo bitabiriye Imurikagurisha ku bagera kuri 64 bose babarizwa mu Karere ka Muhanga.

Ubuhinzi bw’ibikomoka ku rutoki byazanywe mu imurikagurisha
Hamuritswe ibijumba bakoramo amandazi na Capati
Abafatanyabikorwa bamuritse ibyo bakora
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric
Vigilante Ndayiragije Ferdinand yavuze imyato imiyoborere y’u Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye iri murikabikorwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga