Mutabaruka arasaba kudakurikiranwaho icyaha cya Jenoside

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYAMAGABE: Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasubitse urubanza ruregwamo uwahoze ari Burugumesitiri wa komine Rukondo uburana asaba ko atakurikiranwaho icyaha cya jenoside kuko yakigizweho umwere.

Paulin Mutabaruka yahoze ari Burugumesitiri mu cyahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe.

Yari imbere y’umucamanza yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Ntirenganya Sefu na Me Butera Dismas.

Yari yambaye inkweto zo mu bwoko bwa ‘Sandal’ anambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda ari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe aho yaraje kuburana mu mizi.

Me Sefu Ntirenganya umwe muri babiri wunganira Mutabaruka Paulin yavuze ko hari inzititizi bafite.

Yavuze ko dosiye ya Paulin yashyinguwe burundu n’ubushinjacyaha bityo umukiriya we atagakwiye gukurikiranwa.

Ati“Dosiye yashyinguwe n’ubushinjacyaha bwanze kuyigaragaza (dosiye) kandi burayifite dore ko bunafite inshingano zo gushaka ibimenyetso bishinja ndetse n’ibimenyetso bishinjura”.

Me Ntirenganya aravuga ko bafite ibaruwa ya Prefet wa Perefegitura ya Gikongoro igaragaza ko ibyo Paulin aregwa yari yarabigizweho umwere.

Urukiko rwabajije abunganizi ba Paulin ngo ‘Perefe ngo ni muntu ki mu rukiko?’ Me Ntirenganya nawe mugusubiza ati“Ni ikimenyetso ko uwo twunganira ibyo aregwa yabigizweho umwere”.

- Advertisement -

Me Butera Dismas nawe wunganira Mutabaruka Paulin aravuga ko umukiriya we adakwiye gukurikiranwa kuko ibyo akurikiranweho yabigizweho umwere.

Avuga ko yagizwe umwere mu Rukiko Gacaca rwa Cyanika agirwa umwere mu rukiko gacaca rwa Mbazi aho yaregwaga kujya mu bitero byiciwemo abatutsi.

Paulin kandi yagizwe umwere n’Urukiko Gacaca rwa Nyarutovu rwavaga i Nyaruguru rukaza kumuburanisha mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe.

Me Butera ati“Mutabaruka ntakwiye gukomeza gukurikiranwaho ibyo yagizweho umwere”.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyo uruhande rwa Mutabaruka Paulin ruvuga nta shingiro bifite kuko uko gushyingura dosiye burundu byakozwe n’ubushinjacyaha ntabyabaye.

Buvuga ko n’icyemezo bagaragaza ari icy’ubutegetsi (Perefe) atari icy’Ubushinjacyaha cyangwa icyemezo cy’Urukiko.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati“Icyemezo cy’ubutegetsi gishobora guhinduka isaha n’isaha”.

Ubushinjacyaha buravuga ko kuba Mutabaruka Paulin ari kuregwa jenoside ubu nta gishya kuko jenoside ari icyaha kidasaza.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati“Twareze Mutabaruka ibirego bishya kandi habonetse ibimenyetso bishya”.

Ubushinjacyaha buvuga ko butanze gutanga dosiye kuko uruhande ruregwa ruvuga ko yashyinguwe kuko nabo ubwabo byibura batanditse banasaba ko iyo dosiye yagaragazwa.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba iyo dosiye ihari koko, uhagarariye ubushinjacyaha nawe mu gusubiza ati“Oya, ntayihari kuko nubwo babivuga nabo ubwabo ntayo bafite bityo nta bimenyetso bari kugaragaza”.

Ubushinjacyaha busaba ko inzitizi uruhande rwa Mutabaruka Paulin rugaragaza zidakwiye guhabwa agaciro.

Urukiko hari impapuro rwabajije uruhande ruregwa maze Me Ntirenganya ati“Nyakubahwa Perezida w’urukiko tuzazireba nazo tuzishyire muri system”.

Umucamanza waruyoboye inteko iburanisha witwa Mbishibishi nawe ati “Bidasubirwaho urukiko rusubitse iburanisha kuko Mutabaruka nta gomba kuzira amakosa yanyu”.

Umucamanza yabwiye abanyamategeko ba Mutabaruka Paulin ko batari kuza kuburana bavuga ko hari ibimenyetso badafite ako kanya.

Umucamanza Mbishibishi ati“Mwagakwiye kubihanirwa ubundi nubwo urubanza rusubitswe ariko Paulin we muramuhemukiye”

Mutabaruka Paulin uregwa none mbere na nyuma ya Jenoside yakoze imirimo itandukanye muri leta nko kuba yarabaye umuyobozi w’ishuri, aba inspecteur w’amashuri, aba Burugumesitiri n’indi mirimo yagiye akora.

Uyu mugabo yanabaye Gitifu mu Murenge wa Cyabakamyi, Nyagisozi na Mukingo mu Karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yatawe muri yombi muri  2024 ni nyuma yaho mu cyahoze ari Komine Rukondo hari habonetse imibiri y’abantu bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Niba nta gihindutse urubanza rwa Mutabaruka Paulin we ubwe utagize icyo avuga mu Rukiko ruzakomeza mu kwezi Kwa 10 uyu mwaka, aburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyamagabe