Nimutora Green Party muzajya murya gatatu ku munsi – Depite Ntezimana

Honarable Claude Ntezimana ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite ba Green Party yasezeranyije abaturage ko bazaca ukubiri n’inzara.

Ubwo biyamamarizaga muri Nyagatare, mu murenge wa Mimuri yabijeje ko nibabatora nta nzara izongera kuvugwa muri aka gace kuko bazajya barya gatatu ku munsi.

Uyu mukandida akomeza avuga ko nk’ishyaka ryabo babizi neza ko abaturage benshi nta we ukirya kabiri ku munsi ngo kubera ibyo kurya byahenze cyane, ngo ugize Imana abona ibyo arya rimwe gusa.

Yagize ati “Abantu barashonje ku buryo buzwi cyane kuko ibyo kurya birahenze cyane, nta muturage ubona amafranga yo kuba yagura ibyo kurya gatatu ku munsi, twebwe rero tuzabikora biciye mu buhinzi, cyane nka hano bahinga umuceri tuzanafasha kuwubyaza umusaruro.”

Dr Frank Habineza na we yijeje abatuye bo muri Mimuri ko nibamutora bazishima, ko batazicuza kuko  ubuhinzi bwabo bw’umuceri ari cyo kintu azabanza kwitaho.

Yagize ati “Aka gace keramo umuceri n’ibindi byinshi ariko ikibazo ni uko hahora izuba ryinshi, nta buryo buriho bwo gufata amazi mu gihe cy’izuba, jyewe rero nzashyiraho uburyo bunoze bwo gufata amazi yo mu bishanga ku buryo twakora hano ikiyaga, kizajya kivomerera imirima yanyu mu gihe cy’izuba maze mukajya muhora muhinga no mu gihe cy’izuba, ibyo rero bizaca inzara bitume buri muturage abona ifunguro rihagije.”

Ntezimana Jean Claude ni umwe mu Badepite basoje manda y’imyaka 5 akaba ashinzwe kwamamaza Dr Frank Habineza

Bamwe mu aturage ba Mimuri na bo navuga ko bakeneye uburyo bwo guhinga mu gihe cy’izuba, cyane ko muri aka karere hakunze kugaragara amapfa bakabura imvura igihe kirekire.

Habumigisha Fred yagize ati “Hano hakunda kubura imvura cyane bigatuma tudahinga neza igihe cyose, abikoze nk’uko yabitubwiye byadufasha tukajya duhora duhinga, kuko hano tugira ubutaka bwera ariko tukagorwa nuko hahora izuba, ibyo rero avuga byo kuba yashyiraho uburyo bwo gufata amazi yajya adufasha muri icyo gihe izuba riba ricanye byadufasha.”

Niwemwiza Angelique na we ati “Guhinga kwacu kuragoye kuko hano hahora hava izuba cyane, ubwo rero ibyo yabuze byo kuba yadukorera ibiyaga tukajya tuvomera igihe iziba ririho byadufasha cyane.”

- Advertisement -

Nyuma yo kwiyamamaza muri Mimuri, ishyaka Green Party ryakomereje mu Karere ka Gatsibo, mu isanteri ya Rwagitima aho naho yakiriwe n’imbaga y’abaturage batari bake.

Abo muri aka karere bo yabijeje ko mu byo azabakorera harimo no kuzakuraho ibigo by’inzererezi, n’ibindi.

Ku mumsi wa gatandatu wo kwiyamamaza, Green Party izakomereza mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW