Nyanza: Imiryango 11 yabanaga mu makimbirane yasezeranye

Imiryango 11  yo mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yabanaga idasezeranye, yiyemeje kuva mu mazina atabahesheje ishema irasezerana byemewe n’amategeko.

Imiryango yasezeranye niyo mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza aho ubusanzwe yabanaga mu makimbirane ariko hari hashize igihe bari bariyunze umwuka ari mwiza hagati y’umugore n’umugabo.

Gusa hari ubwo  bamwe mu baturanyi babo bajyaga babita amazina atabahesha ishema niko gutera intambwe biyemeza gusezerana.

Umwe mu bateye intambwe yo gusezerana yabwiye UMUSEKE  ko bajya bagawa na bagenzi babo .

Ati“Ubundi ntibyari byoroshye, twicaraga mu bandi ntibatinye kuvuga ko tubana buraya ariko ubu turishimye n’iterambere ry’urugo riziyongera kuko tuzaba tuzi neza ko ibyo tugiye gukora ari ibyacu kuko tumaze no kubyemeza imbere y’amategeko.”

Undi nawe yagize ati”Ubundi hari abatinyukaga kuvuga ko twabanye mu buryo bwa koco, hakaba n’abandi bemezaga ko twabanye rukomande gusa izo mvugo zose zibaye cyera habayeho kandi bizanatanga umusaruro mwiza hagati yacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immaculée, yabwiye imiryango yasezeranye ko hari icyiciro ivuyemo ikaba hari icyo igiyemo.

Niwemwana yagize ati”Mwumve ko hari byinshi bihindutse hagati yanyu uku gusezerana mu mategeko bigomba kubabera umusingi wo kubana neza kandi mugasenyera umugozi umwe mu byo mukora mufatanya mu guteza imbere urugo rwanyu mukazirikana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Imiryango 11 niyo yasezeranye imbere y’amategeko ndetse ikaba ari igikorwa yishimiye.

- Advertisement -
Gitifu Niwemwana (wa kabiri ibumuso ) yasabye imiryango yasezeranye kuzirikana ihame ry’uburinganire

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza