Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa agamije gukangura ubwonko bw’abana kugira ngo bibafashe kugira ubumenyi ndetse n’Ubuzima mu mikurire yabo.

Ayo marushanwa yibanze mu gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero.

Bimwe muri ibyo bikoresho ubuyobozi buvuga ko birimo kubanga imipira, gukora imidoka,  bitandukanye birimo kubanga imipira y’amaguru, gukora intebe mu bitiritiri, ibikombe, amasahane, ibiribwa, ibimera ndetse n’ibindi abana bakunze kubona iwabo aho batuye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango Umukundwa Ladegonde, avuga ko hari inkingi eshanu  abana  bato bari mu ngo mbonezamikurire  hirya no hino mu murenge, bakeneye gukura bazi.

Ati “Muri izo nkingi harimo Ubumenyi, Ubuzima, Uburezi, Isuku, Imirire ndetse no kurinda Umwana.”

Avuga ko  inkingi y’ubuzima n’Ubumenyi arizo nkingi zikomeye mu gukangura ubwonko bw’Umwana.

Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette ,avuga ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho  zifasha abana gukunda isomo binyuze mu ukwikorera ibikoresho bitandukanye.

Ati “ Ndasaba bagenzi banjye  kwita ku bana  no  kubakundisha amasomo y’ubugeni’ Ishimwe avuga ko ashimira  Ubuyobozi bw’Igihugu  by’Umwihariko Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame wita ku burezi.”

Bazubagira Marie Jeanne wigisha muri ECD mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko iyo ubwonko b’umwana bwakangutse bimufasha gukura neza mu bwenge ndetse no mu gihagararo.

- Advertisement -

At “‘Abarezi bo mu ngo mbonezamikurire  bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo bazajye baha abana amasomo  bazi neza.”

Mu Karere ka Ruhango habarizwa ingo mbonezamikurire zirenga 800, abitabiriye amarushanwa ni abo mu Murenge wa Kinihira, Bweramana, Ntongwe, Byimana, ni uwa Mwendo.

Ibikoresho bikangura ubwonko bw’abana batoya mu ngo mbonezamikurire
Ishimwe Clodette watwaye Umwanya wa mbere avuga ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho
Ishimwe Clodette watwaye Umwanya wa mbere avuga ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango