Rusizi:Bijejwe ko ibyiza bagejejweho na FPR Inkotanyi bizakomeza

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi,Bijeje abanyarusizi ko ibyiza bagejejjweho mu myaka irindwi ishize byo kuzamura imibereho myiza yabo bizakomeza kwiyongera.

 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2024, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Mirenge itanu yo mu kibaya cya Bugarama mu karere Rusizi bari baje kwamamaza abadepite n’umukandida wabo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Aba banyamuryango bavuzeko ibyiza bagejejweho, bazabishyigikira batora Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Nyirasekanabo Victoire atuye mu Murenge wa Gikundamvura yagize ati “Niteguye gutora umubyeyi wacu 100% ni byinshi umubyeyi Paul Kagame yatugejejeho yaduhaye inka, amazu aduha n’amafaranga”.

Habimana Theophile atuye mu Murenge wa Muganza ati “Turabukereye cyane ni byinshi Kagame yatugejejho kuba dufite umutekano bnirahagije yaduhaye imihanda umuriro na girinka”.

Karemera Emmanuel, Umukandida Depite w’umuryango FPR wari uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida wa FPR n’abakandida Depite bayo n’abimitwe ya Politiki bafatanyije,yijeje abaturage ko ibyiza bagejejweho mu myaka irindwi ishize bizakomeza.

Ati“Rusizi mu biribwa iki gishanga cyacu cyagiraga hegitali 1500 zihingwamo umuceri hari 500 zenda gutunganywa“.

Uyu mukandida Depite yanavuze  ko mu bikorwaremezo  by’imihanda  byagezweho birimo n’umuhanda wa Bweyeye, byasabaga umuturage gucumbika kugira ngo ave muri uwo Murenge ajya mu mujyi wa Rusizi.

- Advertisement -

Ati” Ku rwego rw’igihugu mu mihanda yakaburimbo yurubatswe, ubu ni  ibilometero   639,000, Akarere ka Rusizi gafitemo ibilometero bitari hasi ya 50 harimo n’umuhanda wa Bweyeye “.

Ku rutonde rw’abakandida Depite bifuza kujya mu nteko ishingamategeko b’umuryango FPR INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki ariyo PDC,PPC,PSR,PSP na UDPR hariho abagera kuri 80.

Kandida Depite Karemera yabwiye abanya Rusizi ko ibyiza bikiza 

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ Rusizi.