U Rwanda na Guinée  byasinyanye amasezerano y’Ubufatanye arimo n’Ubuhinzi

U Rwanda na  Guinée byasinyanye amasezerano y’Ubufatanye mu bijyanye n’Ubuhinzi n’ubworozi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali , asinywa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wo mu Rwanda, Dr Musafiri Ildephonse na mugenzi we wa Guinée, Hon. Felix LAMAH.

Muri Mata umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri  muri Guinée, abakuru b’ibihugu byombi bahagarariya isinywa ry’amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’iby’ikoranabuhanga.

Guinée  iyobowe na Col. Mamadi Doumbouya,   ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyakunze kugira ibibazo bya politiki, gusa gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka bauxite ikorwamo ibyuma, diyama, zahabu na Uranium.

Kimwe n’u Rwanda,abaturage b’icyo gihugu benshi batunzwe n’ubuhinzi.

U Rwanda na Guinee biyemeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -