Uganda yateye utwatsi ibirego biyishinja gufasha M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ingabo za Uganda ziraashinjwa na Loni guha ubufasha M23

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibikubiye muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ivuga ko ifasha umutwe wa  M23 uri muri Congo.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, kivuga ko Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulaigye ibikubiye muri raporo y’izo nzobere nta shingiro bifite kandi ko nta bushakashatsi bwakozwe.

Yagize  ati”Raporo irabogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo kubogama. Ntibagize uburere bwo mu by’ubwenge [‘intellectual discipline’] bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe ubutabera karemano.”

Brig Gen Kulaigye yavuze ko UPDF iheruka kohereza ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu Kuboza (12) mu 2023, mu rwego rw’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’uburasirazuba.

Raporo y’inzobere za ONU inashinja Uganda gufasha ihuriro rya ‘Alliance Fleuve Congo’ rikorana n’inyeshyamba za M23.

Iyo raporo yanavuze ko nubwo abakuru ba M23 bafatiwe ibihano na ONU, bagikomeje gukora ingendo banyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.

Mu 2021 Uganda yohereje abasirikare muri DR Congo, aho ibihugu byombi bikorana ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za ADF ukomoka muri Uganda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

UMUSEKE.RW